Icyo Ingabire Victoire na Me Bernard Ntaganda bavuze nyuma y’irekurwa rya Diane Rwigara na nyina

Umunyapolitiki Ingabire Victoire uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma y’imyaka 8 ari muri gereza kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Ukwakira nyuma y’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, yashimye iki cyemezo cy’urukiko avuga ko hari intambwe ubutegetsi bw’U Rwanda butangiye gutera kandi ishimishije yo gufungura urubuga rwa politiki.

Ingabire Victoire, perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda, yasabye ko n’abandi bafunze ku mpamvu za politiki bafungurwa. Ati: “Nta mpamvu n’imwe yo gufunga umuntu utavuga rumwe n’ubutegetsi. Nta mpamvu n’imwe ihari. Nta mpamvu n’imwe yo kutumva ibitekerezo by’abandi. Kuba mu minsi yashize igihe perezida yarahizaga parlement nshya yaravuze ati twiteguye kumva n’ibitekerezo by’abandi..njyewe ririya jambo naryo ryampaye kumva ko koko hari icyerekezo kindi gishya igihugu cyacu kigiye kujyamo. Nkaba nshimira rero ko aba bantu bafunguwe, ariko nkanasaba ko..hari izindi mfungwa zihari..abayoboke b’ishyaka barahari icyenda barimo n’abayobozi batatu b’ishyaka baracyafunze, nabo ndasaba ko bafungurwa, hari Deo Mushayidi aracyafunze ndasaba ko yafungurwa, hari Dr Niyitegeka ndasaba ko yafungurwa n’abandi banyapolitiki baba bahari.”

Ingabire Victoire yakomeje ashimangira ko iki ari ikintu gishimishije kerekana inzira nziza U Rwanda rurimo kuganamo.

Kimwe na mugenzi we, Me Bernard Ntaganda, umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri naryo ritemewe mu Rwanda nawe yagize icyo atangaza ku ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara na nyina avuga ko usibye kurekurwa Diane Rwigara akwiye guhabwa urubuga agakomeza politiki naho ngo atari ibyo kwaba ari ukumwagurira gereza.

Mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika Me Ntaganda Bernard yagize ati: “Diane ararekuwe, ariko niba arekuwe, arekuwe nk’umunyapolitiki. Ntabwo arekuwe nk’umuturage ugiye guhinga amateke. Ni ukuvuga ngo rero akwiye kongera guhabwa uburenganzira bw’urubuga rwa politiki akavuga, kuko bitabaye ibyo, kumurekura byaba bibaye nk’aho bamuhinduriye gereza bakaba bamujyanye muri gereza nini aho bamubuza kuvuga.”

Umucamanza mu cyemezo cye yategetse ko abaregwa batagomba kurenga imbibi z’umujyi wa Kigali batabiherewe uburenganzira, ndetse ko impapuro z’inzira zabo zishyikirizwa umushinjacyaha ukurikirana dosiye yabo kugeza igihe urubanza ruzasorezwa.

Me Pierre Celestin Buhuru wunganira Diane Rwigara asanga ibi ntacyo bitwaye. Yagize ati: “Biriya ni ibintu biteganywa n’itegeko kandi ni ibintu byoroshye kubahiriza. Niba bakubwiye ngo ntukarenge imipaka y’Umujyi wa Kigali..ni ibintu byoroshye cyane. Ubundi ntibarengaga umupaka wa gereza aho bari bafungiye kereka babaye bacunzwe. Ariko mu Mujyi wa Kigali urabona ni hanini..nta kibazo kirimo ndetse. Navuga ko nta kibazo kirimo kuko bagomba kubahiriza icyemezo cyafashwe n’urukiko.”

Diane Rwigara ndetse na nyina, Adeline Rwigara bafunguwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Ukwakira nyuma y’busabe bw’abunganizi babo mu mategeko; Me Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bari basabye ko abakiriya babo barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Umucamanza yasesenguye ubu busabe asanga ibyavugwaga n’ubushinjacyaha ko bakomeza gufungwa nta shingiro bifite ategeka ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.

Aba bombi bashinjwa ibyaha byo guteza imvururu n’umudugararo muri rubanda ariko Diane Rwigara akiharira icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zifitanye isano no gushaka imikono y’abantu 600 bagombaga kumusinyira ngo abashe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu 2017.

Source bwiza.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
N.Eugene Kuya 6-10-2018

Nibyiza ariko aherutse gufungura bose bari bakwibye kunyuzwa mu ngando (I Nasho), mbere yo gukomeza ubuzima busanzwe,bagatozwa.