Icyo  Guverineri Mureshyankwano avuga ku gitero cyagabwe i Nyabimata

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasezeranije Abatuye Intara y’Amajyepfo ko ntaho abagizi ba nabi bazongera kumenera ngo bahungabanye umutekano.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018, mu gikorwa cyo gushyingura Joseph Habarurema wo mu Murenge wa Nyabimata wishwe n’abagizi ba nabi bahateye mu ijoro rishyira ku wa Gatatu ku itariki 20 Kamena 2018.

Yabwiye imbaga y’abatuye mu Murenge wa Nyabimata n’uwa Muganza bari baje gutabara urugo rw’umuturanyi wagize ibyago. Habarurema wo muri urwo rugo yishwe azira kwanga kwereka abagizi ba nabi aho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata atuye.

Yagize ati "Bijya bibaho ko waba usanzwe ukinga inzu yawe, rimwe wasohoka wibagiwe gukinga umujura akaza akakwiba. Bariya bagizi ba nabi batubereye nk’abajura, ariko ntimugire ubwoba ntibazongera kuduca mu rihumye."

Yabibukije ariko ko ingabo zitabasha kurinda urugo ku rundi, abasaba kugira uruhare mu mutekano wabo, batanga amakuru ku gihe,igihe babonye umuntu batazi iwabo, cyangwa hari ushaka kubazanamo ibitekerezo bibi.

JPEG - 104.6 kb
Guverineri Mureshyankwano yijeje ubutabera ku baturage bahuye n’ibyago

Yanababwiye ko ubuyobozi bwiyemeje gutanga ibisabwa byose mu gushyingura abishwe n’abo bagizi ba nabi no kuvuza abakomerekejwe.

Yabasezeranije ko n’ibyo bibye kimwe n’ibyo bangije na byo ubuyobozi buzabisubiza, kuko butakwemera ko basubira inyuma mu iterambere bari bamaze kwigezaho.

Mu byo abaturage bazasubizwa harimo ibicuruzwa,ibiribwa n’inzoga abo bagizi ba nabi batwaye, kimwe na moto n’imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Nyabimata batwitse.

Joseph Habarurema washyinguwe yari afite imyaka 25, yari akiri ingaragu. Urupfu rwe rwababaje abantu benshi ngo kuko yari umusore wagiraga ikinyabupfura, akanubaha abantu bose.

JPEG - 54.9 kb
Habarurema yazize kwanga kwerekana aho Gitifu atuye

Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena, mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu mudugudu wa Rwerere.

Barashe abantu 5 babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge.Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nyabimata Kuya 22-06-2018

Ubu koko abaturage baraziriki
abanyapolitike bazamena amaraso
Yabaturage kugeza ryari???????

A M A R A S O A R A S A M A

Didier Jados Kuya 22-06-2018

Mwaramutse! ibi bintu birababaje kbs! let’s nikore uko ishoboye aba bagizi banabi bafatwe bakanirwe urubakwiye.

Didier Jados Kuya 22-06-2018

Mwaramutse! ibi bintu birababaje kbs! let’s nikore uko ishoboye aba bagizi banabi bafatwe bakanirwe urubakwiye.