Icyo Dushime ufite ubwandu bwa SIDA asaba isi yose

Umurundikazi Amanda Dushime w’imyaka 18 ejo yabwiye inama mpuzamahanga y’umuryango Global Fund ko asaba isi ko yubaha uburenganzira bw’abanduye SIDA bwo kuvurwa neza.

Inama ya Gatandatu ya Global Fund yaberaga i Lyon mu Bufaransa igamije gukusanya inkunga y’uyu muryango mu bikorwa byo kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria ku isi nk’uko bivugwa na AFP.

Dushime wo mu Burundi, bamenye ko afite Virus ya SIDA ku myaka 11, yahawe ijambo muri iyi nama, avuga ko hari abana benshi banduye muri Afurika batavurwa.

AFP isubiramo amagambo ye agira ati "Ab’abakobwa cyane cyane nibo bigiraho ingaruka, umwe ku bana babiri ntabwo abona imiti, imiti ntihagije, abenshi bagera ku myaka itatu batarafashwa".

Yasabye isi gutanga inkunga ishoboka kugira ngo imiti igabanya ubukana igere ku bayikeneye bose.

Dushime asanzwe ari Ambasaderi w’Umuryango ’Grandir Ensemble’, yabwiye iyi nama mpuzamahanga ko ati "ubuzima bwacu bufite agaciro, ntimugomba kubyibagirwa".

Yakomeje ati "Nta kindi dusaba uretse kubaha uburenganzira bwacu, uburenganzira bwo kubaho no kwizera ejo hazaza".

Uyu mukobwa yamaganye ivangura n’ihohoterwa rikorerwa abanduye SIDA.

Nyuma ya Dushime, Perezida Emmenuel Macron yavuze ko abantu bose bakwiye kumva no kubahiriza ubutumwa bwatanzwe na Amanda Dushime.

Muri iyi nama ibihugu bitandukanyebyatanze inkunga kuri Global Fund yo gushyira mu bikorwa byo kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria ku isi igera kuri Miliyari 14 z’amadorari mu myaka itatu iri imbere.

Emmanuel Macron yatangaje ko u Bufaransa bwongereye 15% ku nkunga bwatangaga.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye inkunga ya Miliyari $4.68

Muri iyi nama, ku nkunga asanzwe atanga, umuherwe Bill Gates yongeyeho Miliyoni $60.

Ikigo gifasha cy’Abongereza, UKAID cyatanze Miliyari £1.4

Madagascar yemeye gutanga Miliyoni $1,1

Uganda yemeye gutanga Miliyoni $2

Luxembourg yemeye Miliyoni $10,2

Espagne yemeye gutanga Miliyoni $110 million

Cameroon yemeye Miliyoni $5

DR Congo yemeye gutanga Miliyoni $6

Zambia yemeye gutanga Miliyoni $5,5

Kenya yemeye Miliyoni $6

U Rwanda rwemeye Miliyoni $2,5

Zimbabwe Miliyoni $1

Ibindi bihugu binyuranye nabyo byijeje inkunga yabyo.


Amanda Dushime w’i Burundi ati "Nta kindi dusaba uretse kubaha uburenganzira bwacu"


Perezida Macron yasabye isi kumva ibyo Amanda yavuze





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mambo faustin Kuya 14-10-2019

nukuri nibitabweho bizabafasha kwigirira ikizere kd isi ibatezeho byinshi.

Mambo faustin Kuya 14-10-2019

nukuri nibitabweho bizabafasha kwigirira ikizere kd isi ibatezeho byinshi.