Close MORE NEWS Icyo Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ku birego byo kwinjiza intasi zitoteza abarwanya ubutegetsi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-12-2020 saa 13:37' whatsapp Facebook Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize hanze itangazo rivuga ko ibirego by’uko yinjiza intasi zigamije kwibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ibigamije gusebya Leta. Muri iki gihe, hari ibirego ko za Ambasade z’u Rwanda zinjiza intasi zigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Muri iri tangazo ryo ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, nkuko The Eastafrican ibitangaza, Ambasade ivuga ko "ibi birego bigamije gusebya Guverinoma y’u Rwanda." Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo The Sydney Morning Herald yatangaje inkuru yanditswe na Anna Patty na Leon Hartwell, ivuga ko yubakiye kuri Zihabamwe ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko. Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 17 Ukwakira, iyo nkuru yongeye gutangazwa na ABC News ku izina rya Andrew Greene. Noel Zibahamwe yageze muri Australia mu 2000, aza kubona ubuhungiro. Mu buhamya bwe avuga ko ‘bamwe mu bagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Australia bafite ubwoba bw’abo mu miryango yabo bicirwa mu Rwanda bitewe n’uburyo ubutegetsi bukoresha bucecekesha ababunenga baba mu mahanga’. Yavuze ko intasi z’u Rwanda zicungwa na Ambasade y’u Rwanda muri Singapore kuko nta Ambasade y’iki gihugu iri muri Australia. Zihabamwe Noel avuga ko ikibazo cye gifite imizi mu myaka itatu ishize, ubwo yitabiraga inama yabereye i Sydney mu 2017, inama avuga ko ariyo yaterewemo ubwoba ubwo yari ayirimo. Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ko nta muyobozi wayo wigeze atera ubwoba Umunyarwanda uwo ariwe wese, muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo Abanyarwanda baba muri Australia n’inshuti zabo. Muri iri ritangazo nkuko inkuru ivuga, Ambasade ivuga ko Zihabamwe ari umuntu "Ukora hasi hejuru ngo ahungabanye ubutegetsi bw’u Rwanda." Zihabamwe ngo aba muri RNC (Rwanda National Congress) irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yateye kandi utwatsi ibirego bya Zihabamwe uvuga ko abavandimwe be babiri bashimuswe. Ambasade ivuga ko Zihabamwe afite abavandimwe benshi mu Rwanda kandi ngo batekanye nta kibazo bafite. Ambasade ivuga ko irajwe ishinga n’iterambere n’umutekano haba ku Banyarwanda bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Zihabamwe Noel ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020 Kandi amaherezo ikinyoma kiraza gukubitirwa ahabona mubireba!Ibyo babashinja ni ukuri!!! INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Icyo Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ku birego byo kwinjiza intasi zitoteza abarwanya ubutegetsi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 9-12-2020 saa 13:37' whatsapp Facebook Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize hanze itangazo rivuga ko ibirego by’uko yinjiza intasi zigamije kwibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ibigamije gusebya Leta. Muri iki gihe, hari ibirego ko za Ambasade z’u Rwanda zinjiza intasi zigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Muri iri tangazo ryo ku wa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, nkuko The Eastafrican ibitangaza, Ambasade ivuga ko "ibi birego bigamije gusebya Guverinoma y’u Rwanda." Ku wa 12 Ukwakira 2020 nibwo The Sydney Morning Herald yatangaje inkuru yanditswe na Anna Patty na Leon Hartwell, ivuga ko yubakiye kuri Zihabamwe ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko. Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 17 Ukwakira, iyo nkuru yongeye gutangazwa na ABC News ku izina rya Andrew Greene. Noel Zibahamwe yageze muri Australia mu 2000, aza kubona ubuhungiro. Mu buhamya bwe avuga ko ‘bamwe mu bagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Australia bafite ubwoba bw’abo mu miryango yabo bicirwa mu Rwanda bitewe n’uburyo ubutegetsi bukoresha bucecekesha ababunenga baba mu mahanga’. Yavuze ko intasi z’u Rwanda zicungwa na Ambasade y’u Rwanda muri Singapore kuko nta Ambasade y’iki gihugu iri muri Australia. Zihabamwe Noel avuga ko ikibazo cye gifite imizi mu myaka itatu ishize, ubwo yitabiraga inama yabereye i Sydney mu 2017, inama avuga ko ariyo yaterewemo ubwoba ubwo yari ayirimo. Ambasade y’u Rwanda muri Singapore ivuga ko nta muyobozi wayo wigeze atera ubwoba Umunyarwanda uwo ariwe wese, muri icyo gikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu barimo Abanyarwanda baba muri Australia n’inshuti zabo. Muri iri ritangazo nkuko inkuru ivuga, Ambasade ivuga ko Zihabamwe ari umuntu "Ukora hasi hejuru ngo ahungabanye ubutegetsi bw’u Rwanda." Zihabamwe ngo aba muri RNC (Rwanda National Congress) irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Yateye kandi utwatsi ibirego bya Zihabamwe uvuga ko abavandimwe be babiri bashimuswe. Ambasade ivuga ko Zihabamwe afite abavandimwe benshi mu Rwanda kandi ngo batekanye nta kibazo bafite. Ambasade ivuga ko irajwe ishinga n’iterambere n’umutekano haba ku Banyarwanda bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Zihabamwe Noel ushinja Leta y’u Rwanda kumutera ubwoba nyuma yo kwanga kuyibera maneko KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Mbandiyimfura Kuya 10-12-2020 Kandi amaherezo ikinyoma kiraza gukubitirwa ahabona mubireba!Ibyo babashinja ni ukuri!!! INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika