Close MORE NEWS Icyo Amb. Nduhungirehe yavuze ku rupfu rwa Mudacumura wayoboraga FDLR UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 19-09-2019 saa 07:02' whatsapp Facebook Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ku bw’igitero zagabye ku nyeshyamba zayoborwaga na Lt Gen Sylvestre Mudacumura ndetse akahasiga ubuzima. Abinyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko icyo gitero cyahitanye Mudacumura na bamwe mu barwanyi be ari igikorwa cyiza kigaragaza ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kurandura imitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC n’indi mitwe itandukanye ikorera muri icyo gihugu harimo n’iy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ambasaderi Nduhungirehe kandi, yagaragaje urutonde rwa bamwe mu bagerageje kurwanya Leta y’u Rwanda ariko ntibyabahira barimo LaForge Fils Bazeye (FDLR), Théophile Abega (FDLR), Callixte Nsabimana (FLN), Capt Sibomana Charles (RNC), Maj Habibu Madathiru (RNC) na Lt Gen Sylvestre Mudacumura (FDLR), aca amarenga ko n’abandi bitazabagwa amahoro. Ambasaderi Nduhungirehe kuri Twitter ye Ubuyobozi bw’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abasirikare ba Congo barwanira muri Kivu y’Amajyaruguru ari bo bivuganye Sylvestre Mudacumura. Yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, yicirwa mu gace ka Bwito muri Rutshuru, yicanwa na bamwe mu basirikari bafatanyaga kuyobora FDLR. Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) General Richard Kasonga, yavuze ko guhagarika ibikorwa bya Sylvestre Mudacumura ari igikorwa gikomeye izo ngabo zagezeho kuko yari ayoboye umutwe w’inyeshyamba za FDLR zanze gutaha mu Rwanda ku bushake. Yongeyeho ko urupfu rwe rutanga ubutumwa bukomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba ikorera muri icyo gihugu. Ambasaderi Nduhungirehe yashimye ingabo za DR Congo zivuganye Sylvestre Mudacumura @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) MATH Kuya 19-09-2019 FRED GISA RWIGEMA; BUNYENYEZI;BAYINGANA;BYARUHANGA BAPFA NTIWARI UNAHARI WARI UMWANA UBWO SE URUGAMBA RWARAHAGAZE? GAKE CUNGA INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Icyo Amb. Nduhungirehe yavuze ku rupfu rwa Mudacumura wayoboraga FDLR UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 19-09-2019 saa 07:02' whatsapp Facebook Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ku bw’igitero zagabye ku nyeshyamba zayoborwaga na Lt Gen Sylvestre Mudacumura ndetse akahasiga ubuzima. Abinyujije kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko icyo gitero cyahitanye Mudacumura na bamwe mu barwanyi be ari igikorwa cyiza kigaragaza ubushake bwa Perezida Félix Tshisekedi bwo kurandura imitwe y’iterabwoba nka FDLR na RNC n’indi mitwe itandukanye ikorera muri icyo gihugu harimo n’iy’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ambasaderi Nduhungirehe kandi, yagaragaje urutonde rwa bamwe mu bagerageje kurwanya Leta y’u Rwanda ariko ntibyabahira barimo LaForge Fils Bazeye (FDLR), Théophile Abega (FDLR), Callixte Nsabimana (FLN), Capt Sibomana Charles (RNC), Maj Habibu Madathiru (RNC) na Lt Gen Sylvestre Mudacumura (FDLR), aca amarenga ko n’abandi bitazabagwa amahoro. Ambasaderi Nduhungirehe kuri Twitter ye Ubuyobozi bw’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abasirikare ba Congo barwanira muri Kivu y’Amajyaruguru ari bo bivuganye Sylvestre Mudacumura. Yishwe mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu, yicirwa mu gace ka Bwito muri Rutshuru, yicanwa na bamwe mu basirikari bafatanyaga kuyobora FDLR. Umuvugizi w’ingabo za Congo (FARDC) General Richard Kasonga, yavuze ko guhagarika ibikorwa bya Sylvestre Mudacumura ari igikorwa gikomeye izo ngabo zagezeho kuko yari ayoboye umutwe w’inyeshyamba za FDLR zanze gutaha mu Rwanda ku bushake. Yongeyeho ko urupfu rwe rutanga ubutumwa bukomeye ku yindi mitwe y’inyeshyamba ikorera muri icyo gihugu. Ambasaderi Nduhungirehe yashimye ingabo za DR Congo zivuganye Sylvestre Mudacumura @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) MATH Kuya 19-09-2019 FRED GISA RWIGEMA; BUNYENYEZI;BAYINGANA;BYARUHANGA BAPFA NTIWARI UNAHARI WARI UMWANA UBWO SE URUGAMBA RWARAHAGAZE? GAKE CUNGA INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Gutaburura Mirimo,gufunga umubavu,guhagarika amashuri bitunguranye,abanyamakuru babitanzeho ibitekerezo amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru Amafoto icyenda y’ibihe by’ingenzi mu butegetsi bwa Trump amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Abasirikare bari ku rugo rwa Bobi Wine birukanye Ambasaderi wa Amerika amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Loni yatangaje ko Ibihugu 9 bya Afurika byatakaje uburenganzira bwo gutora amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika