Icyiciro cya Kane cy’impunzi zivuye muri Libya cyageze I Kigali-Amafoto

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane 19 Ugushyingo 2020 icyiro cya Kane cy’impunzi 79 zavuye muri Libya zageze i Kigali mu Rwanda zibanza kujyanwa mu mahoteli kugira ngo zishyirwe mu kato k’abantu bava hanze ubundi zizabone kujya mu nkambi.

Izi mpunzi 79 zije ziyongera ku zindi zaje mu byiciriro bitatu bitandukanye birimo 117 ziheruka kuza zageze mu Rwanda mu Ugushyingo 2019.

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko izi mpunzi zageze mu Rwanda zihita zijyanwa mu mahoteli kugira ngo zisuzumwe COVID-19 ubundi zizabone kujyanwa mu nkambi ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Muri Nzeri 2019 ubwo icyiciro cya Mbere cy’impunzi 66 zavaga muri Libya, zahise zijyanwa gucumbikirwa mu Nkambi y’i Gashora mu Karere ka Bugesera mu gihe izaje mu cyiciro cya Kabiri zari 123.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira impunzi 385 zivuye muri Libya mu gihe rwemeye kuzakira impunzi 500 mu zigera mu 4 000 ziri muri Libya zishaka ubuhungiro mu bihugu binyuranye.

Kuva ingendo z’indege zatangira gusubukurwa, habarwa impunzi 81 zabonye ibihugu bizakira zirimo 28 zakiriwe na Suede, n’abandi batanu bakiriwe na Canada.


Izi mpunzi I Kigali zakiriwe n’abakozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi n’abo mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (UNHCR)

Menya umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU ku bujurire bw’ubushinjacyaha bwari bwajuririye ifungurwa ry’agateganyo rye:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo