Icyatumye inama y’i Kampala yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda itaba

Mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019 i Kampala hagombaga kubera inama ikurikira iyabereye i Kigali mu ntumbero yo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, iyi nama ntiyabaye ngo kubera hari intumwa z’u Rwanda zitabonetse.

Uganda yari yagennye tariki ya 18 Ugushyingo 2019 ngo intumwa z’ibihugu byombi zibonane zikomeze ibiganiro ku kuzahura umubano hagayi y’ibihugu.

Inama yaheruka yabereye i Kigali mu Rwanda ku itariki ya 16 Nzeli 2019, aho intumwa z’ibi bihugu mu byo zemeranije harimo ’guhagarika propaganda mbi’ mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Iyo nama y’i Kigali yakuriye amasezerano yashizweko umukono hagati ya Uganda n’u Rwanda mu kwezi kwa Karindwi bifashijwe na Angola na Kongo.

Uganda irega u Rwanda kurwoherereza intasi zihungabanya umutekano wayo, mu gihe u Rwanda narwo rurega Uganda gutera inkunga imitwe y’abarwanyi igamije kurwanya ubutegetsi bwa Kigali kimwe no guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo.

Impande zombi zihakana ibyo zishinjanya gusa ingaruka y’uwo mubano mubi ikaba yarabaye ifungwa ry’imipaka ryateje ingaruka zikomeye mu bukungu ku baba hirya no hino y’iyo mipaka.

Avuga ku mpamvu inama yari iteganyijwe ku munsi w’ejo hashize itabaye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier yabwiye BBC ko ko impamvu nyamukuru ari uko zimwe mu ntumwa z’u Rwanda zitashoboye kuboneka.

Yagize ati "U Rwanda rwasabye Repubulika ya Uganda gusubika iyo nama, kuko bamwe mu bari kujya muri ’delegation’ y’u Rwanda batari kuboneka uyu munsi.

"Rero twasabye Republika ya Uganda gushaka iyindi tariki twakumvikanaho kugira ngo iyo nama iterane.

"Nta gisubuzo turabona... Uganda ni yo igomba kugena itariki [...], ni bo bagomba kutugezaho itariki nk’uko bari batugejejeho itariki ya 13 z’ukwa cumi na kumwe, nyuma iza kuba itariki 18 z’ukwa cumi na kumwe, Uganda ni yo yari yayigenye".

Mu gihe rero ibibazo hagati y’impande zombi bitarakemuka, ibibazo ku mipaka birakomeza nk’aho mu minsi ishize hari abanya-Uganda babiri barashwe n’abashinzwe umutekano b’u Rwanda bavuga ko binjije Magendu mu Rwanda bakanagerageza kubarwanya.

Mu itangazo ryasohowe na Polisi y’u Rwanda, ryavugaga ko abapolisi bari bari ku burinzi babonye abantu bari kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, bagerageje kubahagarika barabarwanya, mu kirwanaho (abapolisi) barasa babiri barapfa naho umwe aratoroka.”

Ibi byaje gukurikirwa n’itangazo ryamagana ibi ryashyizwe hanze na Uganda ku wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo ryahawe Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen (Rtd) Frank Mugambage, rivuga ko “Uganda irajwe ishinga n’urupfu rw’abaturage bayo rwabereye ku butaka bw’u Rwanda.”

Ryagiraga riti kandi “Leta ya Uganda yamaganye iraswa ry’abaturage bayo byavuzwe ko bakoraga ubucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka, ryakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Iki cyaha nticyatuma habaho kurasa abasivili, batari bafite intwaro".

Si ubwa mbere Uganda n’u Rwanda bigirana ibibazo, ingabo z’ibi bihugu zikaba zarakozanijeho mu gihugu cya Kongo mu mujyi wa Kisanga, mu mwaka w’2000.

Twabibutsa ko ubutegetsi bw’u Rwanda buriho ubu bugizwe na bamwe mu bayobozi bakuru bakuriye muri Uganda, bamwe muri bo bakaba baranigeze kuba bafite inshingano zo ku rwego rwo hejuru muri icyo gihugu.


Intumwa z’u Rwanda ntizashoboye kwitaba inama y’i Kampala


Inama ya mbere nyuma y’amasezerano ya Luanda yabereye i Kigali


Perezida Kagama na mugenzi we wa Uganda Museveni, ni abantu bakoranye bya hafi

Iyi Video ntiwayisanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo