Close MORE NEWS Icyatumye Kigali Convention Center igaragara mu ibara ridasanzwe-Amafoto UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 26-11-2019 saa 15:32' whatsapp Facebook Inyubako ya Kigali Convention Center (KCC), mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, yagaragaye mu ibara ry’iroza, mu gihe ubusanzwe ikunda kugaragara iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda. Mu ijoro ryakeye, iyo nyubako yagaragaye mu ibara ry’iroza nk’ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ikimenyetso kandi cyagaragaje itangiriro ry’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubwo bukangurambaga bwahuriranye n’inama mpuzamahanga yiswe ‘Global Gender Summit 2019’, ivuga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye irimo kubera muri iyo nyubako ya Kigali Convention Center. Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni igikorwa ngarukamwaka kiba ku rwego mpuzamahanga. Ubwo bukangurambaga butangira ku itariki ya 25 Ugushyingo, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, bugasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza, ku munsi wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu. Ni igikorwa cyatangijwe ku munsi wo gufungura ku mugaragaro Kaminuza yigisha abagore ibyerekeranye n’imiyoborere (Women’s Global Leadership Institute) mu mwaka wa 1991. Ubwo bukangurambaga bwakomeje gukorwa buri mwaka, bukagirwamo uruhare cyane cyane n’abagore bari mu buyobozi. Ubwo bukangurambaga buba ari umwanya mwiza abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi yifashisha igatanga ubutumwa bugamije kwamagana, gukumira no kurandura ihohoterwa rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa. Mu mwaka ushize, Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakoze urugendo rw’amaguru barutangiramo n’ubutumwa bugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu bitabiriye urwo rugendo harimo bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi, abo mu miryango itari iya Leta, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage basanzwe. Abitabiriye urwo rugendo bari bambaye imyenda iri mu ibara rya Orange, barutangirira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barusoreza i Remera ku marembo ya Stade Amahoro. Uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe agafungwa: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Icyatumye Kigali Convention Center igaragara mu ibara ridasanzwe-Amafoto UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 26-11-2019 saa 15:32' whatsapp Facebook Inyubako ya Kigali Convention Center (KCC), mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019, yagaragaye mu ibara ry’iroza, mu gihe ubusanzwe ikunda kugaragara iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda. Mu ijoro ryakeye, iyo nyubako yagaragaye mu ibara ry’iroza nk’ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni ikimenyetso kandi cyagaragaje itangiriro ry’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubwo bukangurambaga bwahuriranye n’inama mpuzamahanga yiswe ‘Global Gender Summit 2019’, ivuga ku iterambere ry’umugore, uburinganire n’ubwuzuzanye irimo kubera muri iyo nyubako ya Kigali Convention Center. Ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ni igikorwa ngarukamwaka kiba ku rwego mpuzamahanga. Ubwo bukangurambaga butangira ku itariki ya 25 Ugushyingo, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, bugasozwa ku itariki ya 10 Ukuboza, ku munsi wahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu. Ni igikorwa cyatangijwe ku munsi wo gufungura ku mugaragaro Kaminuza yigisha abagore ibyerekeranye n’imiyoborere (Women’s Global Leadership Institute) mu mwaka wa 1991. Ubwo bukangurambaga bwakomeje gukorwa buri mwaka, bukagirwamo uruhare cyane cyane n’abagore bari mu buyobozi. Ubwo bukangurambaga buba ari umwanya mwiza abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye yo hirya no hino ku isi yifashisha igatanga ubutumwa bugamije kwamagana, gukumira no kurandura ihohoterwa rikorerwa cyane cyane abagore n’abakobwa. Mu mwaka ushize, Abanyarwanda n’abandi batandukanye bakoze urugendo rw’amaguru barutangiramo n’ubutumwa bugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu bitabiriye urwo rugendo harimo bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego z’ubutegetsi, abo mu miryango itari iya Leta, abo mu nzego z’umutekano n’abaturage basanzwe. Abitabiriye urwo rugendo bari bambaye imyenda iri mu ibara rya Orange, barutangirira ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda barusoreza i Remera ku marembo ya Stade Amahoro. Uburyo umunyamakuru Gatera yagambaniwe agafungwa: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo