Icyamamare Don Williams yitabye Imana

Umukambwe Don Williams, wafatwaga nk’umwe mu bakomeye mu mateka y’isi mu njyana ya Country, ku myaka 78 yitabye Imana aguye mu rugo rwe ruri muri Leta ya Alabama imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Don Williams yamenyekanye cyane mu myaka ya 1981 cyane mu ndirimbo yabiciye bigacika yise ‘I Believe you’. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abari bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza ibihangano bye ni uko yitabye Imana nyuma y’uburwayi butari bumaze igihe kirekire.

Williams yubatse izina rikomeye kubera ubuhanga bwe mu gucuranga gitari, n’ijwi rye ryanyuraga benshi. Mu 2010 yashyizwe mu bihangange byabayeho mu njyana ya Country ndetse uwo mwaka izina rye ryandikwa muri Country Music Hall of Fame.

Nyuma y’imyaka itandatu (2016) yahise ahagarika ibikorwa bye byose bya muzika kubera iza bukuru. Urugendo rwe muri muzika yarutangiriye mu Mujyi wa Portland avuye i Texas aho yavukiye mu 1939. Yaje kujya kuba mu Mujyi wa Nashville mu myaka ya 1960 atangira kwandika indirimbo zikomeye zirimo izakoze amateka.

Don Williams yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Lord, I Hope This Day Is Good, Good Ole Boys Like Me, Amanda, Listen to the radio n’izindi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo