Icyahitanye umukambwe Robert Mugabe cyamenyekanye

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, nibwo inkuru y’akababaro yagiye hanze ivuga ko umukambwe Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe be yitabye Imana, nyuma y’igihe avurirwa muri Singapore indwara itarahise itangazwa.

Nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe wari umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi ayobora igihugu cya Zimbabwe, byakomeje kwibazwa icyaba cyaramuhitanye ariko igisubizo kiba ingorabahizi kuko yaba Leta cyangwa umuryango we, nta wigeze agira icyo atangaza cyaba cyaramuhitanye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeli 2019, nibwo Guverinoma ya Zimbabwe yahishuye ko Robert Mugabe yishwe na ’Kanseri’ nyuma y’uko abaganga bahagaritse kumuha imiti kuko ntacyo yari ikimufasha.

Uyu mukambwe wagejeje igihugu cya Zimbabwe ku bwigenge, yapfuye tariki 6 Nzeri afite imyaka 95, agwa mu bitaro byo muri Singapore.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko Perezida Emmerson Mnangagwa yatangarije i New York aho yitabiriye inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, ko Mugabe yishwe na Kanseri.

Gusa ikinyamakuru Reuters cyanditse iyi nkuru, kivuga ko Perezida Mnangagwa atigeze asobanura ubwoko bwa Kanseri yahitanye Mugabe.

Yagize ati “Kumuvura byari byahagaze, abaganga bari bahagaritse kumuha imiti kubera imyaka ye no kuba kanseri yari yakwirakwiriye umubiri wose ku buryo ntacyo byari bikimaze.”

Mugabe na n’ubu ntarashyingurwa kuko hagitegurwa imva ye mu irimbi ry’intwari riherereye mu mujyi wa Harare. Umubiri wa Mugabe uracyari mu rugo rwe ruzwi nka Blue Roof.

Mu 2011, amakuru yatangajwe n’urubuga WikiLeakes yavugaga ko Mugabe afite kanseri y’ubugabo bw’epfo (Prostate cancer) ariko Guverinoma ya Zimbabwe yaje kubinyomoza.

Mbere yo guhirikwa ku butegetsi mu 2017 na nyuma y’aho, Mugabe yajyaga kenshi kwivuriza muri Singapore.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo