Ibyo wamenya kuri Tundu Lissu warusimbutse akaba ashaka guhigika Magufuli

Ku bamushyigikiye, Tundu Lissu ni umuntu udakorera kuri baranyica. Kuba arimo kwiyamamariza kuba Perezida wa Tanzania hashize imyaka itatu asimbutse igerageza ryo kumwica, ni gihamya y’umuhate we.

Yarashwe inshuro nyinshi n’abagabo bitwaje imbunda, bataramenyekana n’ubu, ari hafi y’urugo rwe mu murwa mukuru Dodoma.

Byasabye ko abagwa kwa muganga muri Kenya no mu Bubiligi inshuro zirenga 20 kugira ngo akire.

Ubwo yari agarutse mu gihugu n’indege mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka, nyuma yo kuvurirwa mu mahanga, abamushyigikiye bamwakiriye ku kibuga cy’indege nk’intwari itahutse.

Muri iki gihe aho bamwe mu baturage ba Tanzania bumva ubwisanzure bwabo mu gutanga ibitekerezo burimo kunigwa, imvugo ya Bwana Lissu yo kuvuga atarya umunwa ikurura benshi.

Ndetse mu kwezi kwa munani yatsinze bimworoheye babiri bo mu ishyaka ’Chama cha Demokrasia na Maendeleo’ (CHADEMA), ritavuga rumwe n’ubutegetsi, abona itike yo kurihagararira mu matora yo ku itariki ya 28 y’uku kwezi.

Uyu munyamategeko w’imyaka 52, mu 2010 yabanje kuba depite uhagarariye CHADEMA mu karere kari hafi y’aho yavukiye i Singida, ku ntera ya kilometero 320 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Dodoma.

Yahise yamamara nk’umuntu utaripfana kandi unenga bikomeye leta, aza no kuba unenga bikomeye Perezida John Magufuli nyuma yuko atowe mu mwaka wa 2015.

Yafungiwe kwangisha ubutegetsi rubanda

Mu kwezi kwa Gatatu mu 2017, yarafunzwe kubera "kuvuga amagambo agamije gukomeretsa imitekerereze ijyanye n’idini, guteza kwivumbagatanya no gushaka ikibi mu migambi inyuranyije n’amategeko".

No mu kwezi kwa Karindwi k’uwo mwaka nabwo arafungwa aregwa kwangisha rubanda ubutegetsi, nyuma yo kuvuga ko indege ya leta yari yafatiwe muri Canada kubera kutishyura umwenda wa miliyoni $38.

Ukuvuga kwe nta mbebya kwatumye akundwa n’ababa basanzwe badafite ishyaka babogamiyeho ndetse na bamwe mu bashyigikiye andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ariko azacyenera kongera kubaka icyizere mu ishyaka rye.

Nyuma yuko CHADEMA itsinzwe mu matora yo mu 2015, abadepite n’abakuru bayo benshi, barimo n’umukandida-Perezida wayo w’icyo gihe Edward Lowassa wari umaze gutsindwa, bayobotse ishyaka riri ku butegetsi rya ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM).

Tundu Lissu acyeneye kwemeza abayoboke ba CHADEMA ko we ari umunyapolitike utandukanye n’abo bandi kandi ko atazifashisha aya matora nk’igikangisho cyo kugira ngo ubuyobozi bwa CCM bumuhe ibyo yifuza.


Abayoboke ba CHADEMA muri mitingi i Dar es Salaam mu kwezi kwa munani mu 2020

Mu kwiyamamaza kwe, ntabwo yatengushye abamuziho kutarya umunwa.

Ariko kimwe mu byo abatavuga rumwe n’ubutegetsi banengwa ni uko bibanda ku kwibasira Bwana Magufuli na leta ye aho kumara igihe kinini bavuga ku migabo n’imigambi yabo bwite.

Mu mpera y’ukwezi kwa cyenda, Bwana Lissu yatumijwe n’itsinda rishinzwe imyitwarire ryo mu kanama k’igihugu k’amatora.

Hari nyuma yuko bivuzwe ko yavuze ko Perezida Magufuli yarimo gukorana rwihishwa n’abakuriye akanama k’amatora ngo bazibe amajwi.

Icyo gihe Bwana Lissu yashinjwe guhembera akajagari.

Hashize icyumweru, yahagaritswe mu bikorwa byo kwiyamamaza mu gihe cy’iminsi irindwi, akanama k’amatora kavuga ko ari uko muri imwe muri mitingi ze yari yavuze amagambo yo kwangisha rubanda ubutegetsi.

Ishyaka CHADEMA ryanavuze ko ibiro byaryo byo mujyi wa Arusha mu majyaruguru y’igihugu byagabweho igitero "bitwikwa n’igisasu".

Bwana Lissu yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati "Ubutegetsi burimo gushya ubwoba none burimo kugerageza icyo bushoboye cyose, bukoresheje ibintu byose mu bubasha bufite ngo burwanye kwiyamamaza kwanjye".

Akunzwe n’abatuye mu mijyi bakiri urubyiruko, ndetse yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu Giswahili ko aramutse atsinze amatora, mu minsi 100 ya mbere y’ubutegetsi bwe yakora ibikurikira:

- Kongera umushahara ku bakozi ba leta;
- Gufungura abo yita imfungwa za politike;
- Kuriha amafaranga y’impozamarira ku "bakomerekejwe" na leta;
- No kongera gutangira igikorwa cyo gusuzuma itegekonshinga.

Ariko ntibizwi niba azashobora kwigarurira bikomeye abatuye mu cyaro hasanzwe higanje abayoboke ba CCM, iri ku butegetsi kuva yashingwa mu mwaka wa 1977.

CCM yabayeho ikurikira ishyaka ’Tanganyika African National Union’, ryategetse Tanzania kuva mu mwaka wa 1961 kugeza mu 1977.

Hari abandi bakandida 13 barimo guhatanira guhigika Perezida Magufuli w’imyaka 60, barimo nka Bernard Membe wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, akaba ari we uhabwa amahiwe menshi muri abo bandi.

Yirukanwe mu ishyaka riri ku butegetsi

Bwana Membe w’imyaka 66 arimo kwiyamamariza kuba Perezida ku itike y’ishyaka ACT-Wazalendo, ariko kwiyamamaza kwe kwakomwe mu nkokora n’uko Zitto Kabwe, umukuru w’iri shyaka, na Seif Sharif Hamad, umunyamabanga mukuru waryo, bavuze ko bashyigikiye Bwana Lissu.


Bernard Membe yahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kandi ni umunyapolitike w’inararibonye

Abo bombi bemeza ko Bwana Lissu ari we ushobora kubona amahirwe menshi yo kubona abamushyikira bahagije agatsinda Perezida Magufuli.

Bwana Kabwe yavugiye muri mitingi ko azatora Bwana Lissu ndetse asaba abamushyigikiye na bo kubigenza gutyo.

Ariko Bwana Membe ntibyamuciye intege, aracyahatanye.

Nk’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ku butegetsi bwa Perezida Jakaya Kikwete, yabonwaga nk’umudipolomate kuruta kubonwa nk’umunyapolitike ukora ibiri mu nyungu za leta.

Ariko kuva yananirwa kuba umukandida-Perezida wa CCM mu 2015, yahise ahinduka unenga bikomeye Bwana Magufuli.

Ibyo byatumye hari abamushyigikira, ariko binamuviramo kwirukanwa muri iryo shyaka riri ku butegetsi.

Afatwa nk’umuntu wakwizerwa ko yakuzuza inshingano ze neza, ariko amahirwe ye yo kuba yatsinda aya matora yashegeshwe no kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi baragerageje kwishyira hamwe ngo bashyigikire umukandida umwe babona watsinda Perezida Magufuli.

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo