Ibyo wamenya ku iguriro ryo kuri Internet ’Amazon’

AMAZON.COM Inc ni ikigo cyashinzwe ku wa 25 kanama 1995 mu Mujyi wa Bellevue, Washington, United State, na JEFF Bezos ari na we ukiyobora, icyicaro gikuru kiri mu mujyi wa Settle, i Washington na Arlington, Virginia, United States aho gikora ubucuruzi bwo kuri Internet hacuruzwa ibikoresho bitandukanye, serivisi, umuziki , filime n’ibindi bitandukanye.

Ikigo kigo gifite abakozi bagera kuri 647,500 aho kiri ku mwanya wa Kabiri kuko kibanzirizwa na Walmart Inc nacyo cyo muri Amerika.

Hakaba hakoreshwa uburyo butandukanye bwo kwishyura, aha twavuga ubuzwi nka PAYPALL , WESTERN UNION, ndetse n’ubundi butandukanye nko kwishyura mu ntoki.

PAYPALL, ni uburyo bukoreshwa mu guherekanya amafaranga kuri Internet mu rwego rwo kwishyurana hagata y’abantu batandukanye cyangwa ibigo by’ubucuruzi ku rwego rw’isi yose

WESTERN UNION, ubu ni uburyo na bwo bukoreshywa n’abatari bacye mu kwishyura aho mu bihugu bitandukanye ujya ahari uhagarariye iki kigo akagufasha kwishyura ibyo ucyeneye kugura kuri iri guriro ryo kuri Internet, aho mu rwego rwo gukuraho icyuho n’imbogamizi hamuritswe uburyo bushya bwo kwishyura aho umuntu ashobora kwishyura amafaranga yo mu gihugu arimo.

Ku bufatanye hagati y’ibigo byombi WESTERN UNION na AMAZON INC

Ibigo bikora gutya ntibiritabirwa cyane mu Rwanda, usanga n’ababitangije batagira abakiriya b’abanyagihugu, kubw’imbogamizi ikomeye y’uburyo bwo kwishyura no kubyizera ku rwego rufatika gusa kubw’iterambere bikaba bizashoboka kuko hariho iterambere rikataje.

Ibyo bigo twavuga nka Rwanda Clothing ku bijyanye n’imyambarire, Kigali Life, Isokonow, MadeinRwanda Online, Jumia Food.rw, Sobanuka Shopping, Business.rw n’ibindi bitandukanye.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo