Ibyo utamenye kuri Col Simba Aloys uherutse kurekurwa mu ibanga na ICC

Colonel Simba Aloys yavutse taliki ya 28 Ukuboza 1938 mu cyahoze ari Komini ya Musebeya, hakaba hari muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu akaba ari mu ntara y’Amajyepfo.

Colonel Simba Aloys yabaye umwofisiye mukuru (Officier Superieur) mu ngabo za Perezida Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda nyuma yo gukura ku butegetsi Papa we wa Batisimu Bwana Kayibanda Gregoire maze akamwicisha inzara kugera anogotse.

Colonel Simba Aloys yari yarize mu iseminari nto yo ku Nyundo maze ahigana n’uwari Perezida Habyarimana mu ishuri rimwe, nyamara aba bombi impano bari bafite siko zakoreshejwe ahubwo zabaviriyemo byinshi kandi bitari byiza.

Ukigera ku Iseminari yo ku nyundo ubona aho bateganyirije kumanika (Tableau d’Affichage) y’abantu bose b’ibikomerezwa bose banyuze muri iryo shuri ry’icyitegererezo ariryo Petit Seminaire Saint Leon de Nyundo.

Barakomezanyije bigana n’abandi harimo nabwo abasirikare bakomeye birangira bamwe bayivuyemo bakomeza ubundi buzima ndetse bamwe bajya kwiga mu mahanga aho Kayibanda we yerekeje mu Burayi mu Ishuri, Habyarimana akomereza mu cyari Zayire (Zaire) Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu.

Kayibanda yaje kugaruka maze akora Impinduramatwara (Revolution) n’abandi bari bafatanyije biyise abanyabwenge b’abahutu maze ahita aba Perezida. Habyarimana yaje kureka ishuri ry’ubuganga yigaga (Medecine) ayoboka iy’igisirikare.

Kubera kwigana no kumenyana bihagije Kayibanda yagiye abaha imyanya itandukanye aho Habyarimana yahawe gukorera akazi ke mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu aboneraho kumenyana bya hafi na Perezida Mobutu wayoboraga Zaire y’icyo gihe. Yaje kuzamurwa mu ntera maze agirwa Chef d’Etat Major maze aba ageze ku ntebe neza.

Habyarimana yaje kubyarwa na Kayibanda muri Batisimu kugira ngo bakomeze gushomangira umubano wabo. Nyamara byaje kuba bibi umubano wabo urahinduka maze ku italiki ya 5 Nyakanga 1973 inzira zibyara amahari.

Colonel Simba Aloys yafashije Habyarimana mu guhirika Papa we wa Batisimu Bwana Kayibanda Gregoire basangiraga akabisi n’agahiye.

Bakoze rero ikiswe mu ndimi z’amahanga "Les 11 Camarades du 5Juillet", agatsiko k’abasirikare bakomeye (kahiritse ubutegetsi bwa Gregoire Kayibanda mu 1973 Yuvenali Habyarimana agahita aba Perezida) bari inkoramutima za Habyarimana ariko akaba ariwe wari ubakuriye kandi agomba no kuba Perezida.

Les Onze Camarades du cinq Juillet Harimo:

1) Colonel Simba Aloys

2) Major Benda Sabin

3) Major Epimaque Ruhashya

4) Colonel Nsekarije Aloys

5) General Major Habyalimana Juvenal

6) Colonel Bagosora Theonsste

7) Nsabimana Castar

N’abandi,..........

Gusa nyuma y’ibyo byose bateguye umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 maze inzirakarengane z’abatutsi ziricwa.

Aha turagaruka cyane cyane kuri Colonel Simba Aloys wayoboye ubwicanyi bwabereye mu cyahoze ari Gikongoro. Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Gikongoro bavuga ko Colonel Simba Aloys yatangije ibikorwa byo kwica abatutsi bo muri ibyo bice atanga imbunda n’imipanga no gutoza urubyiruko intwaro kugira ngo bagire uruhare mu kwica abatutsi b’aho ku Gikongoro.

Ariko igikomeje gutera agahinda ku bacitse ku icumu bo muri ako gace ni uko umucamanza wo mu rukiko rwa ICC Melon yamaze kumurekura mu ibanga yishyingikirije ko Simba Aloys arangije 2/3 by’ibihano yari yarahawe.

Abacitse ku icumu barareba bagasanga uku ari ugupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko Umuryango w’Abibumbye (ONU) wakagize icyo ukora kuri kiriya kibazo gihangayikishije.

Si uwa mbere urekuwe n’uriya mucamanza Melon kuko hari abandi yarekuye batarangije ibihano ndetse ko hari n’abandi yagabanyirije ibihano nka Theoneste Bagosora wemereye urukiko ko bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa aho we yanahamije ko ari imperuka, akaba yarakuwe ku gihano cya burundu agashyirwa ku gihano cy’imyaka mirongo itatu n’itanu (35).

PNG - 922.2 kb
Mu minsi ye ya nyuma nka Perezida w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, TPIR, umucamanza Theodor Meron yarekuye mu ibanga Simba Aloys adasoje igihano yahawe, ibintu u Rwanda rwamaganiye kure
PNG - 920.6 kb
Col. Simba yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari perefegitura za Butare na Gikongoro, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
PNG - 541.9 kb
Umucamanza Theodor Meron akunze kunengwa kubera ibyemezo afata byerekeye u Rwanda

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kamanzi Caitan Kuya 24-01-2019

Ntabwo Bagosora cyangwa Nsabimana bigeze baba camarades du 5Juillet. Ahubwo iyo wongeramo, Serubuga, Ntibitura, Gahimano, Kanyarengwe, Munyandekwe na Buregeya. Niba utazi amateka ahi kubeshya abantu wagiyeyo ubaza Google

Kamanzi Caitan Kuya 24-01-2019

Ntabwo Bagosora cyangwa Nsabimana bigeze baba camarades du 5Juillet. Ahubwo iyo wongeramo, Serubuga, Ntibitura, Gahimano, Kanyarengwe, Munyandekwe na Buregeya. Niba utazi amateka ahi kubeshya abantu wagiyeyo ubaza Google