Ibyo umukobwa wa Victoire yabonye mu Rwanda, inama ze zikomeye-Video

Ujeneza Raissa, umukobwa w’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, Madamu Ingabire Victoire ubu uri mu Rwanda aho yaje gusura uyu mubyeyi we avuye mu Buholandi aho aba, avuga ko kuba yongeye kwibona mu gihugu cye ari ibintu by’ibitangaza ngo kuko yahoraga abirota ndetse abyifuza gusa ngo yagiraga ubwoba bwo kuza atekereza ko ahari ibyo yahasize aribyo bigihari.

Ngo yibazaga niba ibintu byaba byarahindutse ariko na bwo akibaza bibaye byarahindutse uburyo byaba byarahindutsemo, akavuga ko kuba yaraje mu Rwanda ari ibintu Imana yateguye bityo bikaba byaramushimishije cyane.

Mu kiganiro kirambuye Ujeneza Raissa yagiranye n’UMUBAVU, yagarutse ku gihe umubyeyi we yamaze afunzwe yanafungurwa hagashira ikindi gihe batabonana, gusa akavuga ko muri ibyo bihe byose bari bizeye ko Imana izamurinda.

Avuga ko ubwo bumvaga ko Victoire yafunguwe ahawe imbabazi na Perezida Kagame byabashimishije cyane, ati "Nari nishimye cyane, ibintu rwose Perezida yakoze kumufungura kare byaradushimishije cyane, byatumye tugira na courage yo kwemera ko ibintu bishobora guhinduka mu gihugu, ibintu bishobora guhinduka mu buryo ko justice (ubutabera) ikomeza kuba mu gihugu".

Mu gihe cyose bamaze batabonana, avuga ko ngo bifuzaga kuza ariko batizeye ko byakunda kubw’umutekano icyakora ngo umubyeyi we yakomeje kugenda abicunga kugeza ubwo abemereye noneho kuja baza kumusura mu Rwanda nyuma yo kubona ko nta kibazo cy’umutekano kigihari.

UMUBAVU wabajije Raissa uko azi umubyeyi we niba n’ibyaha yashinjwaga barabyemeraga cyangwa babimuziho, ati "Ntabwo ibyo byaha twigeze tubyemera, Mama tumuzi ari umuntu rwose udakunda kwangana n’abandi bantu, abana n’abantu neza".

Akomeza ati "Ni umuntu ukunda gutanga ibitekerezo bye uko abyumva, ni umuntu wifuza ko abantu babaho neza, yaba afite icyo yakora kugira ngo afashe abandi mu kubaho neza akora uko ashoboye kose akabafasha".

Yagarutse ku rugendo rw’umubyeyi we mu nkiko zo mu Rwanda mu byo yashinjwaga kugeza afunguwe mu 2018 ku mbabazi za Perezida Kagame, akavuga ko byabashimishije cyane.

Abajijwe uko bakiriye ifungurwa rya Victoire n’uburyo bakiriye ubutabera, ati "Twabyakiriye neza, rwaose twavuze ko ukuri kuzatsinda n’ubundi ni byo twahoze tuvuga ahongaho nyine ni Imana yari ikoze akazi kayo".

Mu bintu byamutunguye akigera I Kigali, Raissa yavuze ko ari uburyo yakiriwemo neza akurikije ibyo yumvanaga abantu mu Buholandi ku Rwanda.

Icyakora Raissa avuga ko nubwo yabonye muri Kigali u Rwanda ruteye imbere, hanze y’umujyi ngo yahabonye ubukene bukomeye, yatanze urugero rw’amazu yabonye yenda gusenyuka, abambaye imyenda y’ubushwambagara, abo yagiye abona batambaye inkweto n’abo yanyuzeho ngo bavuga ko badafite amafaranga yo kujya kwivuza, ibi ngo bikaba byaramubabaje akanaheraho avuga ko nubwo hari ibyateye imbere hakiri urugendo ngo n’ibitaragenda bikemurwe.

Avuga ko icyo umubyeyi we yajyaga ababwira ari uko mu Rwanda abantu babayeho mu bwoba,vbadatinyuka kuvuga ngo bagaragaze ibitekerezo byabo by’ukuri.

Ati "Mama yambwiraga ko ari icyo kibazo gituma u Rwanda rudatera imbere kubera ko abantu bafite ubwoba bwo kuvugisha ukuri, kuvuga icyo bafite mu mutima wabo, ubundi akanavuga ko na byo bituma no muri Politiki abantu badatinyuka guhagararara ngo biyamamaze na byo bigatuma nyine Politike imeze nkaho ifunze".

Abajijwe ku kigereranyo cya Demokarasi mu Buholandi aho aba no mu Rwanda, yavuze ko mu Buholandi umuntu agaragaza ibitekerezo bye ntacyo yikanga mu gihe mu Rwanda ngo usanga abantu batinya kuvuga kugira ngo bitabatera ibibazo.

Yavuze ko kuba mu baturage abantu batavuga cyangwa ngo bisanzure, bituma Politiki ikomera mu Rwanda. Yavuze ku kuba umubyeyi we atarabasha kwandikisha ishyaka rye mu gihe kirenze imyaka 10 amaze mu Rwanda, akavuga ko mu Buholandi nta mananiza abamo ku muntu ushatse kwandikisha ishyaka rye mu gihe yubahirije amategeko n’inzira ziba ziteganywa.

Twabibutsa ko Madamu Ingabire Victoire ubu afite ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, ni ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), yarishinze umwaka ushize wa 2019.

Raissa yahaye inama urubyiruko

Yasabye urubyiruko kujya ruhura rukishyira hamwe mu guhuza imbaraga ngo kuko aribwo ruzagira icyo rugeraho, ngo abibumbiye hamwe barubahwa, ntawubareba ngo abasuzugure.

Avuga ko n’aho aba mu Buholandi aribyo yahabonye, akavuga ko abishyize hamwe na Guverinoma itabura kubumva.

Ati "Ubushake buhari abantu bagahura rwose bagatanga ibitekerezo byabo, bakavanamo ibyo bifuza kugeraho bakabishyira imbere bakabigaragaza, icyo gihe numva ko rwose bashobora kugera ku bintu byinshi".

Abajijwe niba mu Rwanda abona byashoboka ashingiye ku makuru afite, ati "Hari ibintu wavuga ngo bitigeze kuba ariko kubera ko bitigeze kuba ntabwo bivuga ko bishobora kubaho koko, niba abantu kugeza ubungubu batari bashobora kwishyira hamwe ngo bagaragaze ibitekerezo byabo n’ibyo bifuza, ntabwo wavuga ko bidashoboka".

Gusakwa mu rugo, gushinjwa uruhare mu bitero byo mu Kinigi, guhamagazwa kuri Polisi, iyo babyumvaga babitekerezagaho iki, ese bumvaga ko ashobora kongera gufungwa?

Raissa ati "Iyo possibility yahoze ihari ko bashobora kongera kumufungu ariko tukavuga ngo ntabwo baba baramurekuye ngo bongere bamufunge kandi n’ibyaha bari baramushyizeho ni ibintu byari bikomeye cyane, ntabwo warekura umuntu wumva ko yakoze ibyo byaha ukamurekura mbere y’igihe maze ukamusubizayo ngo...hoya ntabwo twumvaga bishobora kuba".

Ku byavuzwe ko Raissa akigera aho umubyeyi we aba yahasanze uwinjiye urugo, ati "Ni ibintu navuga ngo ni ’blague’ ni ukubiseka kubera ko igihe uba uzi umuntu hari ikintu bashobora kumubeshyeraho ukavuga uti ’ni ukubyihorera, ni ukubishyira ku ruhande n’ubundi abantu bajya babeshya bagakabya bakarenzaho ahubwo ni bo batajya bagira isoni, ubwo se ibyo bintu uba wabihimbye kugira ngo bigende gute koko...".

Avuga ko atumva neza umuntu wicara mu rugo agahimba ibinyoma, akavuga ko bajya babiganiraho bagaseka ngo aba bantu bakabagirira impuhwe, ngo ibi ntibijya bibababaza na gato cyangwa ngo bibatere ibibazo cyangwa ubwoba.

Raissa ubu ufite abana babiri (abuzukuru ba Ingabire Victoire), avuga ko icyo yakwifuriza abanyarwanda ari ukubaho neza mu mahoro, akavuga ko kuba umuntu adafite uburyo bwo kubaho bimubuza amahoro.

Atanga urugero ko kuba afite abana babiri, abaye atabasha kubagaburira byaba bimuteye ikibazo gikomeye cyane. Akavuga ko aho kuba, kurya, kwivuza, kwambara nk’ibikenerwa by’ibanze nta muturage wakabaye atabifite.

Byinshi UMUBAVU waganiriye n’umukobwa wa Ingabire Victoire witwa Ujaneza Raissa urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo