Ibyo Mushiki wa Ben Rutabana amuvugaho, Adeline Rwigara na Diane Rwigara-Video

Mushiki wa Ben Rutabana, Madamu Gwiza Tabitha agaragaza ko nta makuru ya musaza we azi gusa akavuga ko ngo bizeye Imana ko igihe kizagera ikamubazanira. Yakomoje kandi ku kuba yarareganwaga na mukuru we Adeline Rwigara kimwe na Diane Rwigara baje kugirwa abere mu mpera za 2018 ku byaha baregwaga birimo guteza imvururu bagamije kugirira nabi ubutegetsi.

Mu kiganiro UMUBAVU wakoreye ku ikoranabuhanga hibazwa impamvu hakomeza kugaragara abantu bahunga igihugu, Madamu Gwiza Tabitha abajijwe ku makuru ya musaza we Ben Rutabana yagize ati "Amakuru ya Ben nkubeshye nakubwira ko nyazi ariko kubw’Imana dusenga ku bakirisitu bizera Imana twizera ko akiri amahoro, turamutegereje ntabwo tuzi igihe, igihe Imana izabishakira tuzi ko izamutuzanira".

Akomeza ati "Turakomeza gusenga, nta kindi nabona nakubwira ku bya Ben, havuzwe byinshi banatubwira ko ndetse ari n’iyo iwanyu (avuga inaha mu Rwanda) ahubwo mbwira, nta makuru wampa niba ari aho iwanyu (abaza umunyamakuru)".

Umunyamakuru yamusubije ashingiye ku nkuru iheruka ivuga ku makuru ya Ben Rutabana aho muri Nzeri umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (International Relief and Human Rights Initiative (IRHRI) ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ko Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza muri Uganda.

Ibi umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze umuryango IRHRI, Greg Smith Heavens yabitangaje icyo gihe asubiza amakuru yari yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Rutabana yishwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Muri iki kiganiro kandi Mushiki wa Ben Rutabana, Madamu Gwiza Tabitha yagarutse ku mpamvu we kimwe n’umuryango we bataza mu Rwanda gusura inshuti n’abavandimwe, ati "Iyo Leta yanyu yatwimye uburenganzira, yafunze ubwisanzure ndetse n’abari mu gihugu ntabwo twatinya kuvuga yuko bababaye benshi ndetse".

"Nta bwisanzure abantu bafite baba ari abanyapolitike baba ari abatari abanyapolitike muri icyo gihugu turabikurikira, turabibona, abantu barababaye mu buryo bwose bushoboka, ni na yo mpamvu abantu no muri iyi minsi bagihunga igihugu".

Madamu Gwiza Tabitha yagarutse ku kuba yari mu kirego kimwe na Mukuru we Madamu Adeline Rwigara kimwe na Diane Rwigara, UMUBAVU umubaza niba yaba yaramenyeshejwe ko yabaye umwere kuko na Mukuru we yagizwe umwere kimwe n’umwana we.

Ati "Ntabwo mbizi kugeza ubu sindabimenya niba ndi umwere, niba ngomba kuza nkajya muri Gereza ntabwo mbizi, icyo nzi cyo ni uko Adeline na Diane baregwaga ibirego biteye ubwoba babaye abere".

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwagize abere Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara baregwaga ibyaha birimo guteza imvururu bagamije kugirira nabi ubutegetsi.

Umucamanza yavuze ko icyaha cyo guteza imvururu zigamije kwangisha ubutegetsi, kidashobora guhama aba bombi kubera ko ngo amagambo anenga ubutegetsi bagiye bayaganira hagati yabo.

Ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyaregwaga Diane, na ho ngo ubushinjacyaha ntibwashoboye kugaragaza uruhare rw’uregwa mu nyandiko buvuga ko zahimbwe.

Byari ibyishimo bikomeye mu rukiko ku bashyigikiye aba bombi ubwo umucamanza yatangazaga ko Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara bagizwe abere.

Icyo gihe ntibategereje gusohoka mu cyumba cy’urukiko kuko bahise batera indirimbo zihimbaza Imana, bamwe bemezaga ko ari yo yategetse irekurwa ryabo.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Diane yavuze ko atunguwe ariko yishimye.

"Nshimishijwe nuko jye n’umubyeyi wanjye tugizwe abere. Sinari niteze ko ibi byaba. Birantunguye ariko biranshimishije. "

Ku rundi ruhande, umubyeyi we Adeline Rwigara wari ufite igitabo cya Bibiliya mu ntoki, we yavuze ko atigeze ashidikanya ku bushobozi bw’Imana yemeza ko ariyo yamugize umwere.

Ati "Ntabwo nigeze mpangayika na gato kuko nari nzi ko iyo isaha igeze Imana irategeka. Nari nzi ko Imana izaturenganura."

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’umuryango w’abo kwa Rwigara n’ubutegetsi bw’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2015 ubwo umucuruzi Assinapol Rwigara yicwaga.

Icyo gihe igipolisi cyatangaje ko yishwe n’impanuka isanzwe yo mu muhanda, ariko abo mu muryango we bakomeza gutunga agatoki inzego z’umutekano ko zari inyuma y’uru rupfu.

Ibibazo byaje gukomera cyane guhera mu mwaka wa 2017 ubwo Diane Rwigara yatangazaga umugambi we wo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ahanganye na Paul Kagame.

Byinshi mu birego byari bishingiye ku biganiro yahaga abanyamakuru anenga ubutegetsi yashinjaga ibyaha birimo ubwicanyi bwahitanye abatari bake barimo na se.

Hari hashize amezi abiri Diane Rwigara n’umubyeyi we barekuwe by’agateganyo bakaburana bari hanze, iki cyemezo na cyo kikaba cyari cyatunguye abatari bacye.

UMVA MURI IKI KIGANIRO BIRAMBUYE IBYO MUSHIKI WA RUTABANA AKABA MURUMUNA WA NYINA WA DIANE RWIGARA YAVUZE KURI MUSAZA WE KIMWE NO KU BO KWA RWIGARA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo