Ibyo Agathe Kanziga yabazwagaho mu rukiko rw’i Paris

Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo yitabye urukiko rw’i Paris kugira ngo abazwe ku ruhare rw’uwahoze ari umujandarume Paul Barril mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kanziga w’imyaka 78, yahamagajwe n’abashinzwe iperereza kugira ngo atange amakuru ku ruhare rwa Barril muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Arimo kubazwa ku isano afitanye na Kapiteni Paul Barril, wahoze ari umujandarume, ubwo u Bufaransa bwari buyobowe na François Mitterrand.

Kuri ibi, Agathe Kanziga, yabwiye Urukiko rwa Paris ko aho ahuriye n’Umujandarume w’Umufaransa Paul Barril ari uko yemeye kumufasha mu iperereza ku rupfu rw’umugabo we mu gihe nta wundi wari wagerageje kuritangiza haba mu Bufaransa n’ahandi.

Uyu mupfakazi w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, yumviswe n’Ubutabera bw’u Bufaransa ku wa Kabiri ushize tariki ya 03 Ugushyingo mu rwego rw’iperereza ku ruhare Paul Barril yagize muri ubu bwicanyi bwahitanye Abanyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, basaga miliyoni.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yanditse iyi nkuru, ivuga ko Kanziga yasohotse mu rukiko nyuma y’amasaha atanu ahatwa ibibazo nk’umutangabuhamya ufashwa, aho kubazwa ku ruhare rwe ashin jwa muri Jenoside akaba yarabajijwe isano yari hagati y’umuryango we n’uyu Mufaransa wahoze ari umujandarume, Paul Barril nk’uko byatangajwe n’umwunganira mu mategeko basohotse mu rukiko.

Uyu munyamategeko yavuze ko Agathe Kanziga Habyarimana, yasobanuye ukuntu uyu mujandarume wahoze ukora muri Perezidansi y’u Bufaransa, yamuhaye “ubufasha bwe mu gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yari itwaye umugabo we, ku itariki 06 Mata, mu gihe nta perereza ryari ryaratangijwe cyangwa ryashoboka mu Rwanda".

Kanziga yongeyeho ko ubu bufasha Paul Barril yabumuhaye nta kiguzi amusabye. Paul Barril ashinjwa kuba muri Gicurasi 1994 yaroherereje intwaro Guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho nyuma y’urupfu rwa Habyarimana yiyise “Guverinoma y’Abatabazi”, arenze ku bihano Umuryango w’Abibumbye wari warafatiye u Rwanda, kongeraho amasezerano ya miliyoni 3 z’Amadolari yo gutoza izari ingabo z’u Rwanda n’ubujyanama.

Paul Barril w’imyaka 74 wigeze kumvwa n’umucamanza muri Gicurasi ndetse akaba afite ikibazo cy’indwara ya Parkinson, ahakana ko ibyo ashinjwa byabayeho.

IJAMBO “BYAVUYE IBUKURU” RIGARAGAZA KO IBINTU BIDAKORERWA MU MUCYO||BAHIZE IBYO ABATURAGE BATAZI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo