Ibyishimo byabasabye bongeye kwemererwa kugura inzoga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Kamena 2010, imirongo miremire yabonetse imbere y’inzu zicuruza inzoga muri Afurika y’Epfo nyuma y’amezi abiri ubu bucuruzi bubujijwe.

Ku mbuga nkoranyambaga hashyizwe amashusho y’abantu benshi bishimira, bakoma amashyi abandi baririmba ubwo aba mbere bariho basohoka bamaze kugura inzoga.

Hari bamwe bavuga ko bageze ku mirongo mu gicuku ngo bagure mbere.

Vumani Mkhize umunyamakuru wa BBC muri Afurika y’Epfo yagaragaje amwe mu mafoto mu mujyi wa Johannesburg.

Avuga ko ku mirongo imbere y’inzi zicuruza inzoga abantu baririmbaga mu byishimo.

Urugomo ruvuye ku businzi ni kimwe mu bibazo bikomeye muri Afurika y’Epfo, gucuruza inzoga byahagaritswe ngo byoroshye akazi ku bapolisi, n’ibitaro bibashe kwita ku barwaye Coronavirus.

Imibare y’abandura Covid-19 biraboneka ko ikizamuka muri iki gihugu.

Mu koroshya ingamba, abantu bemerewe kugura inzoga bakajya kuzinywera mu ngo zabo, kandi bakazigura kuva kuwa mbere kugeza ku wa Kane gusa.


Abanyafurika y’Epfo ku mirongo bajya kongera kwigurira inzoga

Ingabire Victoire ahishuye byinshi kuri Se na Nyina bashinjwa uruhare muri Jenoside, yakomoje no ku ruphu rwa Théoneste Bapfakurera wishwe yibeshyweho mu mwanya wa Théophile Ntirutwa wari ugambiriwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo