Ibyiciro by’Ubudehe bidasiba kuvugisha benshi bigiye kunozwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kunozwa ku buryo bizanogera benshi mu baturage.

Mu 2016 nibwo hasohotse Raporo nshya y’ibyiciro by’ubudehe ivugurura ibyari byaragiyeho mu 2014.

Iyo raporo yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri kirimo ingo 703,461 bingana na 29.8% by’Abanyarwanda bose, icya gatatu kirimo ingo 1,267,171 bingana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 bingana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Ibyo byiciro hari abatarabyishimiye bagaragaza ko bashyizwe mu byo badakwiriye, cyane cyane abo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane.

Ubukana bwo kutabyishimira bwongerewe n’uko aribyo bigenderwaho mu guhabwa serivisi zimwe na zimwe nko kwishyurirwa amashuri makuru na za Kaminuza n’ubwisungane mu kwivuza.

Prof. Shyaka yavuze ko ukwinuba kw’abaturage kwabagezeho, bakaba bari muri gahunda yo kubinoza.

Kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano wa 16, Shyaka yagize ati “Byagiye bigaragara ko no mu byiciro bishobora kuba bitameze neza, nabyo tuzabishyira muri gahunda tubirebe muri iki gihe, tubinoze dukore ibishoboka kugira ngo igipimo cyo kuba binogeye abanyarwanda kibe kiri hejuru.”

Prof. Shyaka ariko yavuze ko bakomeje ubukangurambaga kugira ngo abaturage bivanemo imyumvire yo kwifuza kuguma mu cyiciro runaka kugira ngo bakomeze bafashwe.

Ati “Igitekerezo ni ukuvuga ngo reka tuganirize abanyarwanda nabo babigiremo uruhare bumve ko iterambere ry’igihugu ribashingiyeho n’iterambere ryabo n’ingo zabo. Uyu munsi niba ari mu cyiciro cya mbere akaba afite intege nke, aharanire ko ejo ejo bundi azazamuka akagera aho yigira.”

Mugabire Jean, umwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare aherutse kubwira IGIHE ko nabo ntawe uba wifuza guhora ufashwa icyakora ngo uburyo ibyiciro bikoze hari aho biba ngombwa ko babyifuza.

Ati “Burya nta wifuza gufashwa ariko nk’umuntu wo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu, ntabwo yashobora kwishyurira umwana Kaminuza. Icyo twasaba ni uko umwana wageze muri Kaminuza iwabo bari mu cyiciro cya kabiri cyangwa icya gatatu bakomeza bagafashwa kwishyurirwa.”

Umusesenguzi mu by’ubukungu, Teddy Kaberuka, asanga kugira ngo ibyiciro by’ubudehe bigende neza hakenewe ikigo cyihariye gishinzwe gukusanya amakuru mu mibereho y’abaturage.

Yavuze ko icyo kigo cyajya gikusanya amakuru ku bijyanye n’imirimo, ubutaka, amabanki, ubucuruzi n’ibindi noneho kikaba gifite ishusho y’umutungo wa buri muturage.

Icyo gihe avuga ko kwishyurirwa Mutuelle de santé, gufashwa kurihira abana amashuri n’zindi serivisi umuntu yajya yandika abisaba aho kubihabwa kubera icyiciro runaka.

Yagize “Gufasha ni ikintu umuntu yumva ko abikeneye akabisaba, ntabwo ari ukuvuga ngo twakase abari hano bose barafashwa kuko ushobora kuba uri mu cyiciro cya mbere ariko wabasha kwigurira Mutuelle. Iyo washyize abantu mu byiciro nta n’ushaka kukivamo kuko hari serivisi ahabwa ku buntu.”

Bitagenyijwe ko umwaka utaha wa 2019 ari bwo ibyiciro by’ubudehe bizongera kuvugururwa.

PNG - 682.2 kb
Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatangaje ko ibyiciro by’ubudehe bigiye kunozwa ku buryo bizanogera benshi mu baturage

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Muhoracyeye Kuya 23-12-2018

Ibinibyiza
Kaberuka
nshigikiyigitekerezocye
100%Numuhangarwose
Nahonimubishiramo
Abandibantu
bazabizambya
ikoranabuhangarizatugaragaza twese

Bizima Jean baptiste Kuya 20-12-2018

Ndashimira igitekerezo mwagize mukuvugurura ibyiciro by’ubudehe bwana professor Shyaka Anastase ndetse nisesengura ryakozwe kumpande zombie
By’umwihariko Teddy Kaberuka ubusesenguzi yakoze bdamushyigikiye ijana kurindi100% gusa hazabeho decentralisation y’icyo kigo cyangwa commission agent zidahwema gutanga amakuru yizewe kubanyarwanda kdi b’inyanga mugayo maze urwanda rwacu rwibere paradizo murakoze 0789229696 Nyamasheke District

Bizima Jean baptiste Kuya 20-12-2018

Ndashimira igitekerezo mwagize mukuvugurura ibyiciro by’ubudehe bwana professor Shyaka Anastase ndetse nisesengura ryakozwe kumpande zombie
By’umwihariko Teddy Kaberuka ubusesenguzi yakoze bdamushyigikiye ijana kurindi100% gusa hazabeho decentralisation y’icyo kigo cyangwa commission agent zidahwema gutanga amakuru yizewe kubanyarwanda kdi b’inyanga mugayo maze urwanda rwacu rwibere paradizo murakoze 0789229696 Nyamasheke District