Ibyavuye mu nama yahuje inzego z’ubutasi mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu nk’inzira igamije gukemura ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Iinzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi kuri uyu wa Gatatu zahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byakunze kurangwa hagati yabyo.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi hari Col Erneste Musaba. Umuhuza mu biganiro yari Col Leon Mahoungou ukuriye itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byabereye mu muhezo, gusa mbere y’uko bitangira Brig. Gen. Nyakarundi yagaragaje u Rwanda rutewe impungenge n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu Burundi ikinjira ku butaka bwarwo, igahungabanya umutekano, aho yatanze urugero rwa CNRD-FLN ibarizwa mu ishyamba rya Kibira.

Col Mahoungou yavuze ko hashize iminsi ku mipaka y’ibi bihugu byombi habera ibitero byaguyemo n’ubuzima bw’abantu, ari nayo mpamvu y’ibi biganiro.

Itangazamakuru ntiryigeze rihabwa imyanzuro y’ibyavuye mu nama mu buryo bwanditse ariko Col Mahoungou yasobanuye ko ibi biganiro byanzuye ko inzego z’ubutasi hagati y’ibihugu zongera imikoranire no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.

Ati “Ibyemeranyijweho muri iyi nama, ni uko ibihugu byombi bigomba kugira ubushake bwo kugarura uburyo bwo guhana amakuru hagati y’inzego zombi z’ubutasi. Hanyuma mu gihe bakeneye inama, [inzego z’ubutasi] zishobora kwiyambaza Abagaba Bakuru b’Ingabo, ku buryo guhera ubu zajya zihanahana amakuru mu gihe hari ikibazo kibaye ku mupaka.”

Col Mahoungou yavuze ko muri iki gihe abakuru b’ibihugu byombi bafite ubushake bwo kugarura umubano mwiza, kuko bashyize imbere ibiganiro byubaka.

Ati “Ndatekereza ko ubu ibintu biri guhinduka, twabonye ko abakuru b’ibihugu byombi bafite ubushake bwo kuganira bagashaka ibisubizo, hanyuma umubano mwiza wari uhari mbere ukagaruka, ku buryo abantu batuye ku mipaka ihuriweho babaho neza.”

Nawe yagarutse ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu by’umwihariko u Rwanda, avuga ko igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.

Ati “[Hari ubushake bwo] kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro yangiza imibereho myiza y’abaturage ku buryo bakora ubucuruzi ndetse bakisanzura mu rujya n’uruza ku mipaka. Ni yo mpamvu nka EJVM muri gahunda yacu yo kuzahura ubwizerane hagati y’ibihugu, twiyemeza kureba icyo twakora kugira ngo tuzahure umubano w’ibi bihugu byombi.

Yavuze ko ibibazo hagati y’ibihugu bidashobora gukemuka mu gihe impande zose zirebwa zidahuriye mu biganiro, ari nayo mpamvu habayeho gusasa inzobe hakarebwa ibibazo bibangamiye buri ruhande, kugira ngo u Rwanda n’u Burundi bisubirane umubano mwiza.

Ubutegetsi bw’u Burundi n’u Rwanda bubanye nabi kuva mu 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma ibihugu byombi byashinjanye gufasha ababirwanya.

Umubano mubi w’ibi bihugu wagize ingaruka mbi ku mibanire n’imibereho y’abantu benshi bari babeshejweho n’ibikorwa byambukiranya imipaka.


Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo