Ibyaranze uyu munsi taliki ya 24 Nzeri mu mateka

Uyu ni umunsi wa 2 w’icyumweru, ukaba ari umunsi wa 267 w’umwaka. Hasigaye iminsi 98, ngo uyu mwaka wa 2019 urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Mu mwaka wa 1906: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Theodore Roosevelt yafunguye ku mugaragaro ikirangamateka cya mbere cyiswe Devils Tower kiri muri Wyoming.

Mu mwaka wa 1948: Hashinzwe uruganda rukora ibinyabiziga rwa Honda, mu gihugu cy’Ubuyapani rwitwa Honda Motor Company. Guhera mu mwaka wa 1959 uru ruganda, rwagaragaye ku rutonde rw’inganda zikora ibinyabiziga byinshi ku isi.

Mu mwaka wa 1957: Hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru kinini cya Camp Nou, muri Espagne mu mujyi wa Barcelona. Iki kibuga, ni cyo kinini mu bibuga byose byo ku mugabane w’u Burayi, kikaba gikinirwaho n’ikipe y’umupira w’amaguru ya FC Barcelona.

Mu mwaka wa 1973: Guinea-Bissau yabonye ubwigenge bwayo, yigobotora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.

Mu mwaka wa 1996: Perezida Bill Clinton yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika, igerageza ry’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi. Aya masezerano, yiswe Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty (CTBT). Akaba yarashyiriweho umukono, mu Muryango w’Abibumbye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

Mu mwaka wa 1975: Havutse icyamamare Mike Gallay umukinnyi w’amafilimi ashekeje, ukomoka mu gihugu cya Canada akaba n’umwe mu bategura ibijyanye n’amafilimi.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

Mu mwaka wa 1982: hatabarutse Sarah Churchill, Umwongerezakazi wari umukinnyi w’amafilimi, akaba ari n’ umukobwa wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.

Kubafite imyemerere gatulika, uyu munsi kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu: Siloé, Silouane, Anatole, Andoche, Géry, Hermann, Mercedes, Pacifique na Ysarn. Umunsi mwiza kuri mwe mwese mwizihiza bazina banyu batagatifu,.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo