Ibyaha 13 Paul Rusesabagina yaregwaga byaragabanyijwe bigera ku 9

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagabanyije ibirego byaregwaga Paul Rusesabagina biva kuri 13 bigera ku 9 mbere y’urubanza rwe mu kizi ruteganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2021.

Ibyaha 13 Rusesabagina yaregwaga ni:

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko Rusesabagina azaburanishirizwa hamwe n’abandi bantu 18 bakekwa ku byaha byo gushinga umutwe witwaje intwaro, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta, kwibisha intwaro, gutwika, kugerageza kwica, gukubita no gukomeretsa.

Ikinyamakuru The East African cyanditse iyi nkuru kiravuga ko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi atabashije kuboneka ngo asobanure impamvu ibyaha byagabanyijwe.

Biteganyijwe ko Paul Rusesabagina w’imyaka 66 y’amavuko azagezwa imbere y’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda ku wa 26 Mutarama 2021.

Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo muri Kanama 2020 ntabwo ryavuzweho rumwe ku rwego mpuzamahanga. Umuryango we uvuga ko yashimuswe akavanwa i Dubai azanwa i Kigali, mu gihe u Rwanda rwavuze ko yizanye nubwo atari azi ko aje mu Rwanda.

Umwe mu badepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Carolyn Maloney aherutse kwandikira ibaruwa Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Rusesabagina byihuse nta mananiza avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko u Rwanda rwamusubije ko agomba kubanza kwiregura ku byaha akurikiranweho bifitanye isano n’iterabwoba.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 nyuma yo kugaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yagarutse ku bamusabye ko yarekura Rusesabagina, avuga ko ibyakozwe nyuma y’ifatwa rye ngo byari byitezwe.

Yagize ati “Ibi ntabwo wavuga ko bitari byitezwe, twumva neza Isi tubamo. Nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.”

Perezida Kagame yavuze ko bamwe mu batabariza Rusesabagina ngo bashobora kuba bamuzi igice, batazi uruhande rwe rubi. Icyakora, yavuze ko hashobora kuba hari n’abazi ukuri ariko ngo bakakwirengagiza.

Ati “Ndakeka ko bariya bantu banditse amabaruwa bavuga ibintu bitandukanye, bashobora kuba badafite amakuru cyangwa bayafite bakayirengagiza cyangwa bagatekereza ko amakuru ntacyo amaze, cyangwa se bati uyu muntu ni uw’ingirakamaro kurusha abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bye.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutekereza ibintu bitandukanye ariko ko ngo bidakwiriye kwitambika iyubahirizwa ry’amategeko n’itangwa ry’ubutabera.

Yijeje ko ubutabera buzakora akazi kabwo kugira ngo abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Rusesabagina babone ubutabera icyakora umuryango we wakunze kumvikana uvuga ko ngo utizeye ko uyu mugabo azabona ubutabera buboneye mu Rwanda.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abamusabye kurekura Rusesabagina! Hizejwe impinduka ku misoro ihanitse y’ubutaka yinubiwe n’abaturage:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo