Iby’urubanza rwa Kizito Mihigo byasubiwemo

Nyuma y’igihe urubanza rwa Kizito Mihigo n’abo bajuririye hamwe rusubitswe ndetse bigatangazwa ko ruzimurirwa mu rukiko rushya rw’ubujurire, iby’uru rubanza byongeye guhinduka kuko uyu muhanzi na bagenzi be bagiye gusubizwa mu rukiko rw’Ikirenga bakaburanishwa ku byaha bakurikiranyweho.

Nyuma y’uko Kizito Mihigo yari yakatiwe igihano cy’imyaka 10 y’igifungo ariko akaza kujurira, kuva kuwa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, nibwo yageze bwa mbere imbere y’urukiko rw’Ikirenga aburana mu bujurire. Yaherukaga imbere y’uru rukiko tariki 11 Kamena 2018, ariko icyo gihe urubanza ntirwabaye ku mpamvu z’uko we n’abandi baburanyi bari baje mu rukiko bamenyeshejwe ko hari itangazo risubika imanza zabo hashingiwe ku mavugurura aherutse kubaho mu bucamanza.

Ubwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga icyo gihe bwatangaje ko nyuma y’amavugurura y’inkiko, uru rubanza kimwe n’izindi manza zari mu rukiko rw’Ikirenga zitakiri mu bubasha bwarwo kuko haherutse gusohoka itegeko rishyiraho urukiko rw’ubujurire. Uru ni urukiko ruherutse gushyirwaho n’Itegeko Ngenga ryo muri Mata (ryasohotse mu igazeti mu mpera za Gicurasi 2018) , rukazajya ruburanisha imanza z’ubujurire aho kugira ngo zigere mu rw’Ikirenga.

Ibi ariko byaje kuzamo indi mpinduka, kuko Urukiko rw’Ikirenga rwashyize hanze imbonerahamwe n’indangaminsi y’imanza ruzaburanisha muri uku kwezi kwa Nzeri, aho bigaragara ko Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien watorotse gereza ndetse na Jean Paul Dukuzumuremyi, bazaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa Mbere tariki 10 Nzeri 2018.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito Mihigo akaba yarahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Gusa yahise ajurira, kugeza ubu akaba agikomeje kugaragaza ibyatuma agabanyirizwa igihano cyangwa akaba umwere n’ubwo aburana yiyemerara ibyo aregwa akanashingira ku kubyemera kwe avuga ko byagakwiye gutuma agabanyirizwa ibihano.

Kizito Mihigo w’imyaka 37, byari biteganyijwe ko iyo atajurira, yari kuzarangiza igihano cye muri 2024, ni ukuvuga igihe azaba afite imyaka isaga 43 y’amavuko. Gusa ibi byaba mu gihe nta nsimburagifungo, insubikagifungo cyangwa imbabazi yaba yahawe. Yabanje gufungirwa muri Gereza ya Kigali izwi nka 1930 ariko hamwe na bagenzi be aza kwimurirwa muri gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge.

Umubavu.com

Source:Ukwezi.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo