Iby’umugabo  wabitse Perezida Museveni   byafashe indi ntera

Abanyapolitiki, abanyamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda baravuga ko ifatwa rya Fred Lumbuye wabitse Perezida Yoweri Museveni ari muzima, ari uguhonyora ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Fred Lumbuye Umunya-Uganda ubarizwa mu Ishyaka rya NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu aherutse gufungirwa muri Turikiya ashinjwa gusakaza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga by’uko Perezida Museveni yitabye Imana azize Covid-19.

Iri fungwa rye ryavugishije benshi, ndetse bamwe mu bayoboke b’ishyaka abarizwamo bavuga ko bafite impungenge ko ashobora koherezwa muri Uganda kandi ko naramuka ahageze atazigera ahabwa ubutabera cyane ko batekereza ko ifatwa rye ridakurikije amategeko.

Umunyamabanga Uhoraho w’ishyaka rya National Unity Platform (NUP), David Lewis Rubongoya, yabwiye DW ati “Turabizi ko naramuka yoherejwe muri Uganda atazahabwa ubutabera kandi kubera ibyo bamwe mu bayobozi ba hano bamuvuzeho, biragaragara cyane ko azakorerwa iyicarubozo risanzwe rikorerwa impirimbanyi za politiki.”

Gawaya Tegule, umunyamategeko uharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda we avuga ko bibaye byiza Lumbuye yaburanishirizwa ahandi hose ariko atari muri Uganda kuko ngo inzego z’ubutabera zitigenga ahubwo zigendera ku mategeko y’abayobozi.

Ati “Nta butabera buzabaho […] hagati ya Turikiya na hano [muri Uganda] ntabwo tuzi ikizaba kuri Lumbuye kubera ko Uganda ubu ni leta ihohotera abaturage bayo. Iki ni igihe nyacyo cyo kubihangayikira.”

Umunyamakuru Kenneth Lukwago yabwiye DW ko ntagitangaje kuba Museveni yafunga Lumbuye kuko yabivuze kenshi ko umuntu wese ukora ibikorwa bisebya guverinoma ye nta mwanya afite muri Uganda.

Yagize ati “Hari inkundura ikomeye muri Uganda kandi ibi byavuzwe kenshi ndetse bivugwa na Perezida Museveni ubwe. Atekereza ko hari abantu bambariye guhungabanya isura y’ubutegetsi bwe n’abandi bashishikariye kwinjirira ubuzima bwe bwite we n’abandi bayobozi, bakoresheje imbuga nkoranyambaga.”

Uyu munyamakuru akomeza avuga ko kuba Turikiya yafasha Uganda gufata Fred Lumbuye, bitaba bikozwe ku bwo gukurikiza amategeko ahubwo byaba bikozwe ku bw’inyungu za politiki.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo