Iby’aho Ben Rutabana aherereye bikomeje kuba urujijo

Mu binyamakuru bitandukanye, bikomeje kwibazwa irengero rya Benjamin Rutabana uzwi cyane nka Ben Rutabana, bamwe bakavuga ko yaba yarishwe abandi bakavuga ko yaba yarafashwe gusa kugeza ubu nta rwego ruratangaza amakuru y’impamo ku by’uyu mugabo.

Ni mu gihe ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga ryo ryemeje ko uyu mugabo wari Komiseri waryo ushinzwe amahugurwa, Benjamin Rutabana hashize hafi ukwezi aburiwe irengero.

Umuryango wa Benjamin Rutabana ’Ben Rutabana’ uvuga ko yavuye aho yabaga mu Bubiligi ku itariki ya 4 y’ukwezi gushize kwa cyenda yerekeza i Kampala muri Uganda.

Uvuga ko ku itariki ya 5 y’uko kwezi ari bwo yageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda, agakomeza kuvugana n’umugore we kugeza ku itariki ya 8 y’ukwa cyenda.

Umuryango we uvuga ko kubera impamvu zidasobanutse Bwana Rutabana atashoboye gufata indege yagombaga kumusubiza mu Bubiligi" ari guhaguruka ku itariki ya 19 y’ukwa cyenda.

Ishyaka RNC rivuga ko rikimenya ayo makuru avugwa kuri ... Rutabana ryakoze ibishoboka byose kugira ngo rikusanye amakuru yose ashoboka kugira ngo rimenye aho Bwana Rutabana yaba aherereye.

Rivuga ko rizakomeza gufatanya n’umuryango wa Rutabana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo rishobore kumenya neza aho Rutabana yaba aherereye.

RNC yongeraho ko ikomeza kwifatanya n’umuryango n’inshuti za Rutabana muri ibi bihe bikomeye nkuko BBC ibivuga.

Mu itangazo ryasohowe n’inshuti ze n’umuryango we ku itariki ya 2 y’uku kwezi, bavuze ko mbere yo kwerekeza muri Uganda, Bwana Rutabana yabwiye umugore we ko afite impungenge z’umutekano we.

Ibi ngo bitewe n’uko hari ibintu bikomeye atumvikanaho na Lt Gen Kayumba Nyamwasa, wungirije umukuru wa RNC.

Umuryango we uvuga ko ucyeka ko kubura kwe abayobozi b’iri shyaka babifiteho amakuru.

Umwanditsi n’umuhanzi wamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo zivuga ku buzima, urukundo n’amahoro, Bwana Rutabana yahoze ari umurwanyi mu mutwe wa FPR - Inkotanyi.

Nyuma yaje gufungwa, aho afunguriwe aza guhunga u Rwanda, ubu akaba yari amaze imyaka aba mu Bubiligi.


Ben Rutabana, ni nyirarume wa Diane Rwigara na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo