Ibivugwa ku rupfu rwa Karemangingo wiciwe muri Mozambique,Ubwoba ni bwose muri Diyasipora

Umunyarwanda wabaga muri Mozambique nk’impunzi wishwe kuwa mbere nimugoroba yashyinguwe ejo ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 , nk’uko bamwe mu bo mu muryango we babivuga.

Ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri icyo gihugu rivuga ko nta muntu urafatwa na polisi waba ukekwaho uruhare mu kwica Revocat Karemangingo wari ufite imyaka 54.

Ibinyamakuru muri Mozambique bivuga ko polisi yatangaje ko iri gukora iperereza.

Karemangingo wasize abana barindwi, yatezwe igico araswa amasasu atandatu ari mu modoka bwite igeze hafi y’iwe atashye, yashyinguwe mu irimbi ry’i Maputo.

BBC yagerageje kuvugana na polisi hamwe n’abahagarariye u Rwanda muri Mozambique ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Prof. Adriano Nuvunga ukuriye ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambique (RMDDH) yatanze ubutumwa bwamagana iyicwa rya Karemangingo.

Yagize ati: "Turamagana kandi abicanyi bagambirira impunzi z’Abanyarwanda. Mozambique ifite inshingano zo kurinda buri munyarwanda uba muri iki gihugu."

Nuvunga yasabye abategetsi b’iki gihugu "gukora iperereza no kugeza imbere y’ubucamanza abakoze ubu bwicanyi".

Ishami rya UN/ONU rishinzwe impunzi muri Mozambique naryo ryasabye "iperereza ryihuse kandi ryimbitse" ku bwicanyi kuri Revocat Karemangingo.

Cleophas Habiyaremye ukuriye ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yavuze ko iyicwa rya Karemangingo ryongereye ubwoba kuri izo mpunzi muri Mozambique.

Habiyaremye avuga ko ibyo bitewe no kubura kwa Cassien Ntamuhanga wari wafashwe na polisi mu mezi atatu ashize, gusimbuka urupfu kw’umunyamabanga w’iryo shyirahamwe mu byumweru bitatu bishize, no kwicwa kwa Karemangingo wari ushinzwe umutungo muri iryo shyirahamwe ry’impunzi.

Isesengura rya BBC

Kimwe no mu bindi bihugu bimwe byo muri Africa y’amajyepfo, muri Mozambique hari Abanyarwanda bahaba nk’impunzi zahunze mu 1994, n’abagiyeyo nyuma gushaka ubuzima.

Mozambique ubu ni igihugu gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda rwoherejeyo ingabo gutabara, bagafatanya kunesha inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zari zarigaruriye intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Mu buryo butavugwaho byeruye, hari ababona impunzi nk’abadashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali, n’ababona abatari impunzi nk’ababushyigikiye.

Kutabona kimwe ubutegetsi mu gihugu cyabo ku ngingo za politiki n’amateka ni kimwe mu bitandukanya ibi bice byombi by’Abanyarwanda baba muri Mozambique, nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye bushinjwa gukurikirana cyangwa kwica abatavugarumwe nabwo bari mu mahanga bakora ibikorwa bya politiki birwanya ubutegetsi mu gihugu cyabo.

Ubwo butegetsi nabwo bwagiye bushinja bamwe mu Banyarwanda baba hanze gukora cyangwa gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Iyicwa rya Karemangingo rishobora kuba ari ubwicanyi bubaho no mu bindi bihugu, ariko bamwe barihuza n’ibyabaye mbere n’amakuru ya vuba hagati y’u Rwanda na Mozambique.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo