Ibivugwa ku kuba Museveni yaha ubutegetsi umuhungu we

Abdul Naduli, Chairman w’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda ’NRM’ mu gace ko hagati muri iki gihugu, yatangaje ko ababajwe n’abavuga ko Perezida Museveni yifuza kuzasimburwa n’umwana we, Gen. Muhoozi Kayinerugaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda mu matora ateganyijwe muri 2021.

Uyu mukambwe w’inararibonye muri Politiki yavuze ko abavuga ko Museveni ashaka kusimburwa n’ umuhunu we ku butegetsi ku cyo bise” Muhoozi Project” ari abashaka gushyira Uganda mu kaga gusa.

Yagize ati ”Nkurikije uburyo nzimo Museveni nsanga ubu nibwo afite imbaraga zidasanzwe mu mikorere ye ku buryo ashoboye kugeza Uganda ku rundi rwego rwo hejuru”.

Abdul Naduli yakomeje avuga ko abanyapolitiki bo muri Uganda batavuga rumwe na Leta batakagombye gutakaza umwanya wabo bibaza kuri Muhoozi Kayinerugaba (umwana wa Perezida Museveni) ngo kuko nawe afite uburenganzira bwo kuba yaba Perezida mu gihe itegekonshinga ribimwemerera.

Kuri iyi ngingo kandi yatanze ingero z’abantu babaye abaperezida ariko batabisigiwe n’ ababyeyi babo ako kanya atanga urugero rwa Uhuru Kenyata uyoboye Kenya ariko nyuma y’ imyaka myinshi cyane se Jomo Kenyata yarabaye Perezida wa mbere w’iki gihugu wanaharaniye ubwigenge bwacyo.

The Insider bavuga ko Abdul Naduli wahoze ari Minisitiri yashimangiye kandi ko ishyaka NRM ryiteguye neza amatora ndetse anavuga ko Museveni azakomeza kuba umuyobozi w’intangarugero mu mu iterambere ry’igihugu ndetse na Afurika muri rusange.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo