Close MORE NEWS Ibivugwa ku gitero cyagabwe i Bukavu UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-11-2021 saa 09:27' whatsapp Facebook Inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo zari zifite imigambi irimo no kuwufata, nk’uko bivugwa na Nyamuhombeza Ombe ukurikiranira bya hafi ibyo mu gihugu cye DR Congo. Major Dieudonné Kasereka umuvugizi w’ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y’Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abateye ari "urubyiruko rw’abamai-mai rwiyahuza ibiyobyabwenge rushukwa n’abantu badakunda iki gihugu". Gusa Nyamuhombeza uba muri Finland, avuga ko abateye ari "umutwe umaze iminsi uzwi n’abantu bacye kuko nta bikorwa bifatika wari wagashyize ahagararaga, ariko si umutwe wavutse none". Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace kataragira amahoro kuva mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. Muri Kivu y’Epfo, mu mwaka ushize abakuru imitwe y’inyeshyamba irenga 40 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika imirwano. Ariko uko ibintu byifashe mu misozi ya Fizi na Minembwe, hamwe n’iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuwa gatatu i Bukavu ni ibimenyetso ko ayo masezerano asa n’ayaheze mu nyandiko gusa. Major Kasereka avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy’akarere ka 33 ka gisirikare n’ahandi bahikwa ibikoresho bya gisirikare. Kuri Kasereka impamvu hakiri ibibazo by’umutekano muri aka gace "ni uko hari abanyecongo badakunda igihugu cyabo bakufatanya n’umwanzi wa Congo." Kasereka yirinda guha abateye izina kuko ngo batarabazwa ngo bimenyekane neza abo ari bo. Kumenya umutwe wa CPCA - A64 Nyamuhombeza Ombe we avuga uwo atari umutwe uvutse vuba aha nubwo utari uzwi n’abantu benshi. Avuga ko ari umutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A64), wahise usohora itangazo nyuma y’ibi bitero, unabyita ko ari "intambwe ya mbere" kandi ari "igikorwa gito cyo kuburira leta". Nyamuhombe avuga ko ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya Congo uyu mutwe uvuga ko ushingiyeho ivuga ko: "Umukongomani wese afite inshingano zo kuburizamo abantu bafata ubutegetsi n’imiyoborere y’igihugu nk’aho ari akarima kabo, n’abshaka kugitwara nabi, ko buri wese afite izo nshingano." Nyamuhombeza avuga ko mu nyandiko y’impapuro 29 yasohowe n’uwo mutwe irimo ibitari bicye banenga leta ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi. Ati: "Bafite ibintu bitari bicye basaba, banenga leta ya Tshisekedi kugambaanira bikomeye Congo ikorana n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Uganda. "Nanone unenga [umutwe] leta ya Tshisekedi imigirire [mibi] n’isahurwa ry’umutungo kamere wa Congo ku bihugu by’ibituranyi n’ibihugu by’amahanga." ’Hari hashize iminsi bivugwa ko bazatera’ Nyahombeza arakomeza ati: "Amakuru dukurura mu gihugu cyacu cya Congo mu burasirazuba ni uko bari basanzwe bariho bafite ababahagarariye harimo na bariya nakubwiye [basinye iyo nyandiko] kandi bakagira n’umutwe ufite intwaro." Nyamuhombeza avuga ko hari hashize iminsi binugwanugwa ko bashobora gutera i Bukavu. Ati: "Ariko cyane cyane ko hari bagenzi babo bari bamaze iminsi barafashwe mpiri hariya i Bukavu kuri Universite Officiel de Bukavu barafungwa. "Mu byabazanye, nubwo bari bafite n’intego zo gufata umujyi wa Bukavu, ahanini bari baje kubohoza bagenzi babo bafunzwe ndetse batere n’ibirindiro bya FARDC n’ububiko bw’imbunda barebe uko basahura imbunda n’amasasu." Inyandiko y’uyu mutwe ivuga ko ukorera mu ntara za Ituri, Kivu y’Epfo n’iya Ruguru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa n’inyandiko yawo. Uyu mutwe uvuga ko mu byo wifuza harimo kuva muri Congo kw’ingabo za MONUSCO kuko zananiwe inshingano zazo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Ibivugwa ku gitero cyagabwe i Bukavu UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-11-2021 saa 09:27' whatsapp Facebook Inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo zari zifite imigambi irimo no kuwufata, nk’uko bivugwa na Nyamuhombeza Ombe ukurikiranira bya hafi ibyo mu gihugu cye DR Congo. Major Dieudonné Kasereka umuvugizi w’ingabo za DR Congo (FARDC) mu ntara ya Kivu y’Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko abateye ari "urubyiruko rw’abamai-mai rwiyahuza ibiyobyabwenge rushukwa n’abantu badakunda iki gihugu". Gusa Nyamuhombeza uba muri Finland, avuga ko abateye ari "umutwe umaze iminsi uzwi n’abantu bacye kuko nta bikorwa bifatika wari wagashyize ahagararaga, ariko si umutwe wavutse none". Uburasirazuba bwa DR Congo ni agace kataragira amahoro kuva mu myaka irenga 20 ishize, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro. Muri Kivu y’Epfo, mu mwaka ushize abakuru imitwe y’inyeshyamba irenga 40 bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika imirwano. Ariko uko ibintu byifashe mu misozi ya Fizi na Minembwe, hamwe n’iki gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuwa gatatu i Bukavu ni ibimenyetso ko ayo masezerano asa n’ayaheze mu nyandiko gusa. Major Kasereka avuga ko abo bantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku cyicaro gikuru cy’akarere ka 33 ka gisirikare n’ahandi bahikwa ibikoresho bya gisirikare. Kuri Kasereka impamvu hakiri ibibazo by’umutekano muri aka gace "ni uko hari abanyecongo badakunda igihugu cyabo bakufatanya n’umwanzi wa Congo." Kasereka yirinda guha abateye izina kuko ngo batarabazwa ngo bimenyekane neza abo ari bo. Kumenya umutwe wa CPCA - A64 Nyamuhombeza Ombe we avuga uwo atari umutwe uvutse vuba aha nubwo utari uzwi n’abantu benshi. Avuga ko ari umutwe witwa Coalition des Patriotes Congolais pour l’Application de l’Article 64 (CPCA-A64), wahise usohora itangazo nyuma y’ibi bitero, unabyita ko ari "intambwe ya mbere" kandi ari "igikorwa gito cyo kuburira leta". Nyamuhombe avuga ko ingingo ya 64 y’itegekoshinga rya Congo uyu mutwe uvuga ko ushingiyeho ivuga ko: "Umukongomani wese afite inshingano zo kuburizamo abantu bafata ubutegetsi n’imiyoborere y’igihugu nk’aho ari akarima kabo, n’abshaka kugitwara nabi, ko buri wese afite izo nshingano." Nyamuhombeza avuga ko mu nyandiko y’impapuro 29 yasohowe n’uwo mutwe irimo ibitari bicye banenga leta ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi. Ati: "Bafite ibintu bitari bicye basaba, banenga leta ya Tshisekedi kugambaanira bikomeye Congo ikorana n’ibihugu by’u Rwanda, Burundi na Uganda. "Nanone unenga [umutwe] leta ya Tshisekedi imigirire [mibi] n’isahurwa ry’umutungo kamere wa Congo ku bihugu by’ibituranyi n’ibihugu by’amahanga." ’Hari hashize iminsi bivugwa ko bazatera’ Nyahombeza arakomeza ati: "Amakuru dukurura mu gihugu cyacu cya Congo mu burasirazuba ni uko bari basanzwe bariho bafite ababahagarariye harimo na bariya nakubwiye [basinye iyo nyandiko] kandi bakagira n’umutwe ufite intwaro." Nyamuhombeza avuga ko hari hashize iminsi binugwanugwa ko bashobora gutera i Bukavu. Ati: "Ariko cyane cyane ko hari bagenzi babo bari bamaze iminsi barafashwe mpiri hariya i Bukavu kuri Universite Officiel de Bukavu barafungwa. "Mu byabazanye, nubwo bari bafite n’intego zo gufata umujyi wa Bukavu, ahanini bari baje kubohoza bagenzi babo bafunzwe ndetse batere n’ibirindiro bya FARDC n’ububiko bw’imbunda barebe uko basahura imbunda n’amasasu." Inyandiko y’uyu mutwe ivuga ko ukorera mu ntara za Ituri, Kivu y’Epfo n’iya Ruguru. BBC ntiyashoboye kugenzura ibivugwa n’inyandiko yawo. Uyu mutwe uvuga ko mu byo wifuza harimo kuva muri Congo kw’ingabo za MONUSCO kuko zananiwe inshingano zazo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi