Ibisabwa kugira ngo uhinduze ifoto itajyanye n’igihe cyangwa utishimiye ku irangamuntu

Hari bamwe bafite amarangamuntu bashobora kugira aho bayerekana ntihagire uwemera ko ari bo kubera uburyo baba bagaragara ako kanya ndetse n’amafoto ari muri icyo cyangombwa. Abakunze guhura n’iki kibazo ubu bemerewe guhinduza ayo mafoto ariko haci icyo bisaba…

Kugira ngo umuntu yemererwe guhinduza ifoto ye atishimiye cyangwa itajyanye n’igihe, agomba kuba afite icyangombwa cy’amavuko (attestation de naissance) kitarengeje ukwezi gitanzwe.

Gusa nanone hashyizweho ibindi byangombwa umuntu ashobora kwitwaza mu gihe kiriya cyemezo cy’amavuko kitabonetse. Ibyo birimo ifishi y’ibarura y’ababyeyi. Iyi ni ifishi y’umuhondo yandikishijwemo umwana mbere ya 2007 ibikwa ku Murenge iriho umukono wa Noteri.

Nanone kandi ashobora kujyana icyemezo cy’amazina yitwaga mu mashuri abanza kuko icyo gihe umwana aba atari yakagira ubwenge bwo guhinduza amazina, pasiporo cyangwa resepase yigeze kugenderaho agiye mu mahanga.

Umukozi ushinzwe irangamimerere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alexis Ingangare avuga ko ukosoza indangamuntu utabonye ibyo byose kandi ashobora kwemererwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko yitwa runaka kugira ngo ukosoza indangamuntu ye yemererwe na NIDA.

Umwanditsi w’irangamimerere ku murenge ni we ufite urufunguzo rwo guhindura no gukosoza indangamuntu.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gukora indangamuntu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) Diedonné Manago Kayihura, avuga ko amakosa yose ku ndangamuntu asuzumwa n’umwanditsi w’Irangamimerere ku murenge.

Avuga ko umwanditsi w’Irangamimerere yemerewe kuyakosora igihe usaba gukosoza yagaragaje ibimenyetso bifatika, cyakora igihe umwanditsi w’irangamimerere abona harimo urujijo gusaba gukosora indangamuntu byoherezwa mu rukiko ariko nabwo ngo ntiwajya mu rukikiko utanyuze ku mwanditsi w’irangamimerere.

Agira ati “Iyo gukosoza kumvikanye ku mwanditsi w’irangamimerere aragukosorera ntakibazo, twe akadusaba guhindura indangamuntu”.

Diedonné Manago avuga ko bisaba gusa kwishyura 1500frw ku Irembo, hanyuma n’ubundi usaba gukosoza akajya ku mwanditsi w’irangamimerere agasuzuma iby’iyo foto agafotorwa agategereza iminsi 30 indangamuntu ye akaba yayibonye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo