Ibintu ’byarahindutse’ mu Burundi-Amb. Tabu

Rénovat Tabu uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye i Genève, asubiza ku cyegeranyo giheruka gusohorwa n’ishami ry’uwo muryango ryita ku burenganzira bwa muntu, yavuze ko abo bavuga ibya kera kuko u Burundi bwahindutse.

Ku wa Kabiri, itsinda ry’inzobere za ONU/UN rishinzwe iperereza ku Burundi ryasohoye icyegeranyo gisaba Perezida mushya gukora ibishoboka uburenganzira bwa muntu bukubahirizwa.

Aba basabye Perezida Evariste Ndayishimiye ko yahagarika ihohotera bavuga ko rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ambasaderi Tabu uhagarariye u Burundi muri ONU i Genève mu Busuwisi, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ibivugwa n’iri tsinda nta biri mu Burundi.

Ati "Uyu munsi turi mu 2020 hashize imyaka itanu bakivuga bya bindi, umuntu akibaza niba batabona ko ibintu byateye imbere, twibaza ibyo bavuga biri kuba uyu munsi tukabibura".

Mu gihe gito gishize, havuzwe ibikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu nko kwica no kunyuruza abantu. Bimwe mu bishingirwaho n’aba bakora iperereza bavuga ko nta kirahinduka.

Bwana Tabu avuga ko nta gihugu kitabamo abicwa cyangwa abagira ingorane, ko iyo umuntu yishwe "atari leta igomba guhita ishinjwa" ahubwo hakorwa iperereza ryerekana abakoze ibyo.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu asaba ifungurwa ry’abanyamakuru ba Journal Iwacu n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bafunze.

Kuri iki, Bwana Tabu agira ati "… Aha rero wagira ngo hariho amatsinda y’abantu yibaza ko hari abantu badakora ibyaha, ugasanga iyo bahanwe ayo matsinda avuga ngo abo bantu bafungiwe ubusa nibarekurwe".

Imbonerakure ’si itsinda ry’inkozi z’ikibi’

Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure rwagiye ruvugwa mu bikorwa byibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi mu gihe cy’amatora aheruka.

Hari abashinje leta ko ntacyo ikora mu guhana abakoze ibyo byaha bo mu Imbonerakure.

Bwana Tabu agira ati "Imbonerakure si abantu bari mu itsinda ry’inkozi z’ibibi, ni Abarundi".

"Uko amategeko yubatse mu Burundi, kimwe n’ahandi, ukoze icyaha agikurikiranwaho ku gatwe k’iwe. Iyo bariho bavuga ikibazo cy’Imbonerakure murarebe neza harimwo ikibazo cya politiki."

Bwana Tabu avuga ko impinduka itsinda ry’inzobere za ONU/UN zasabye Perezida mushya w’u Burundi zidasumba ibyo yashyikirije Abarundi ko azabagezaho.

Ku bavuga ko mu butegetsi bw’u Burundi ’hahindutse abantu hatahindutse ibintu’, Bwana Tabu agira ati "Abo bavuga ibyo biragoye kumenya icyifuzo cyabo, ubutegetsi butangwa n’abenegihugu, ijambo rero ni bo barifite, nta wundi muntu wo hanze ushobora kuza guhinyuza abenegihugu".


Rénovat Tabu uhagarariye u Burundi mu Muryango w’Abibumbye i Genève

Iyo utitaye kuri Politike yo ikwitaho//Umuvugizi wa DALFA Umurinzi arabivuze byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo