Ibintu byahinduye Isura  mu gushyingura Ntwari Bukuru  wasimbutse igorofa i Nyabugogo

Me Bukuru Ntwali uherutse gupfa yiyahuye nk’uko byemejwe na RIB, yashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena aho nta muntu wari wemerewe gufata amashusho cyangwa amajwi atabiherewe uburengenzia, hari abasore b’ibigango bacunga buri wese kugira ngo hatagira urenga kuri ayo mabwiriza.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, kivuga ko Umunyamakuru wacyo wari witwaje ibikoresho bifata amajwi n’amashusho ariko yagerayo agategekwa kutaza kurota kubicana kuko bitemewe.

Ngo uyu munyamakuru aho yakandagiraga hose habaga hari abasore b’ibigango bamucungira hafi go ataza gucana icyuma gifata amashusho cyangwa amajwi.

Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye uyu munyamakuru ko bashyizeho ayo mabwiriza kugira ngo barengera uburenganzira bw’abari baje gushyingura.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana, biteganya ko umuhango wo gushyingura utagomba kurenza abantu 30 gusa muri uyu wo guherekeza Me Bukuru ho abantu bari bakubise buzuye dore ko harimo n’abaturutse hanze y’u Rwanda

Me Ntwari bivugwa ko yapfuye yiyahuye yavuzwe ibigwi

Uyu munyamategeko RIB ivuga ko yapfuye mu gitondo cyo ku wa 02 Kamena ahanutse mu nyubako iri i Nyabugogo ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro, imyirondoro ye ntiyahise imenyekana gusa nyuma RIB yaje gutangaza ko uwapfiriye hariya ari Me Ntwali Bukuru.

Uyu Me Bukuru Ntwali yari asanzwe azwiho gusesengura ibibazo byugarije Abanyamulenge bakunze guhohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu byo yavugaga byose yaharaniraga ko bariya baturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bahabwa ukwishyira ukizana mu gihugu cyabo cya DRC.

Mu kumushyingura havuzwe ibigwi by’uburyo yari umunyamahoro kandi akayaharanira ndetse bakamushimira buriya butwari yakunze kugaragaza bwo kuvuganira Abanyamulenge.

Uwaje ahagarariye Abanyamukenge ni we wikije cyane kuri ibi bigwig bya Me Bukuru, avuga ko ubutwari bwe bwo gukunda abantu buzabera urugero abo asize by’umwihariko abo muri ubu bwoko bw’Abanyamulenge.

Umukecuru wakuranye na Me Bukuru yagize ati “Igendere Imana yagukunze cyane gusa ugiye ari bwo wari ukenewe kurusha ibindi bihe, turagukunda ntituzakwibagirwa.”

Gusa abavuze bose ntawagarutse ku by’urupfu rwe ahubwo bagarukaga ku byamuranze kuva akiri umwana ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’aho agereye mu Rwanda.

Reba video yose hano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo