Menya ibintu 31 bitangaje ushobora kuba utari uzi ku buzima bwa muntu

Wari uzi ko imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro ebyiri n’igice?, dore ibintu 31 bitangaje ushobora kuba utazi ku muntu.

1. Buri segonda, umubiri w’umuntu urema uturemangingo (Cellules) tugera kuri Miliyoni 25.

2. Uturemangingo tw’amaraso tuzwi nka ’Globules Rouges, kamwe gashobora kuzenguruka mu mubiri hose mu gihe kitageze ku masegonda 20.

3. Amakuru agera ku bwonko, agenda umuvuduko wa Kirometero 400 ku isaha (400 Km/h).

4. Umutima w’umuntu utera nibura inshuro ibihumbi 100 (100,000). Ugereranyije ku mwaka umutima utera inshuro Miliyoni 30.

5. Amaraso y’umuntu iyo atembera mu mubiri, agenda ahantu harenga kirometero ibihumbi 100,000 ku munsi.

6. Ibihaha by’umuntu byinjiza nibura Litiro Miliyoni 2 z’umwuka ku munsi.

7. Mu guseka, nibura umuntu akoresha imikaya igera kuri 36 (Muscles).

8. Umuntu agira interanyirizo z’amagufa zinyeganyega n’izitanyeganyega (Movable and Semi-Movable Joints) zigera kuri 230.

9. Ubwonko bw’umuntu bugizwe n’uturemangingo (Neurones) turenga Biriyoni 100.

10. Umuntu muzima ukuze arya ibiryo bipima ibiro biyingayinga 500 (500kg) ku mwaka.

11. Kimwe cya Kane cy’amagufa agize umubiri w’umuntu kibarizwa ku maguru.

12. Uburemere bw’uruhu rw’umuntu mukuru ni impuzandengo ya Kilogarama 2,7.

13. Ntawashobora kwitsamura akanuye amaso.

14. Umuntu akora hagati ya Litiro 1 ndetse na 1.6 y’amacadwe ku munsi.

15.Umuntu ahumeka byibura ibiro 20 (20kg) by’umukungugu mu buzima bwe.

16. Umuntu agira nibura amaraso angana na Litiro 5.6. Iyi ngano itembera umubiri wose byibura inshuro (Tours) eshatu ku munota.

17. Mu buzima bw’umuntu, umutima wohereza amaraso yakuzura utugunguru nibura Miliyoni.

18. Ubwanwa ni wo musatsi ukura cyane ku mubiri w’umuntu, umuntu aburetse ntabwogoshe yasaza buresha na Metero 9.

19. Amaso y’umuntu ageraho akarekeraho kongera ubunini ariko amazuru n’amatwi ntibihagarara gukura.

20. Kumva impumuro kw’imbwa gukubye inshuro 21 uk’umuntu

21. Umuntu ni cyo kinyabuzima ku isi cyonyine kirira amarira.

22. Mu myaka umuntu abaho, igiteranyo k’igihe amara arya kibarirwa mu myaka 5.

23. Ku myaka 60, umugore aba amaze kurekura intanga zabyara umwana zigera kuri 450.

24. Umuntu ndetse n’ifi yitwa ’Dolphins’, nibyo biremwa byonyine bikora imibonano mpuzabitsina bikabonamo umunezero.

25. Mu cyogajuru, umuntu (Astronaut) ntiyarira ngo amarira agwe kuko nta rukuruzi nk’iyo ku isi iba mu kirere (Gravity).

26. Mu kuvuka, umuntu aba afite amagufa agera muri 300 ariko uko akura hari amagufa agenda afatana birto agasigarana 206.

27. Imiyoboro y’amaraso y’umuntu uyirambuye yazenguruka isi dutuye inshuro 2 n’igice

28. Iryinyo ni kimwe mu bice bigize umubiri kidashobora kwikiza cyangwa ngo kisane ubwacyo.

29. Umuntu ashobora kumara ukwezi atarya ariko ntiyarenza icyumweru atanywa (amazi).

30. Niyo umuntu yacurama umutwe uri hasi amaguru hejuru, ariye ibiryo byagera mu gifu.

31. Abana babiri bavutse ari impanga zisa bagira ’DNA’ imwe ariko batera ibikumwe (FingerPrints) bitandukanye.

Umwali Alice@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Irumva Kuya 9-10-2019

Murabahanga cyane

the one and only Kuya 9-10-2019

kbx n well kwl mutugexeh nibind

Nduwimana Kuya 16-08-2019

Merci kabisa ndabemeye muduhe nibindi muzoba mukoze cyane

Rukundo Jeremie Kuya 8-08-2018

Alice ndakwemeye rwose uri umuhanga

-xxxx- Kuya 21-04-2018

Ca peux!

kiza Kuya 13-03-2018

Ndabemeye cyane
Bakuriyemwo ingofero kbsa