Ibikoresho byose by’itumanaho bya Victoire Ingabire byatwawe na RIB

Umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka DALFA-UMURINZI ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda avuga ko ibikoresho by’itumanaho byose n’inyandiko zose zari mu rugo rw’umukuru waryo Victoire Ingabire byaraye bitwawe n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwahasatse.

Jean Mahoro, umuvugizi w’agateganyo w’ishyaka DALFA ritaremererwa n’ubutegetsi gukorera mu Rwanda, yavuze ko bubaha inzego z’igihugu bakaba bizeye ko "birangira neza".

Ku wa Gatandatu, RIB yatangarije bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bibogamiye ku butegetsi ko yasatse urugo rwa Madamu Ingabire nyuma yo guta muri yombi umugabo ivuga ko yendaga gutoroka ngo ajye mu mitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

Mu guhata ibibazo uwo mugabo, ngo RIB yasanze akorana na Madamu Ingabire. Umuvugizi wa RIB yavuze ko atari no kwa Ingabire gusa basatse.

Itangazo DALFA yasohoye kuri iki cyumweru, rivuga ko umukuru waryo Madamu Ingabire "ari amahire nabo bari kumwe bose" aho atuye i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ryongeye kwibutsa ko "riharanira kubaka u Rwanda rwa bose, iterambere n’ubwisanzure kuri bose n’amahoro arambye".

Iri shyaka ryanasabye abarwanashyaka baryo "gukomera no kudacika intege muri ibi bihe bitoroshye".

Mu bihe bya vuba bishize, Madamu Ingabire yagiye yumvikana anenga gahunda zimwe za leta harimo nk’amategeko ya ’guma mu rugo’ mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 yavugaga ko ahutaza abarya ari uko bagiye gutera ibiraka akanatanga inama zuko zanozwa.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Venant Abayisenga wari umuyoboke w’ishyaka DALFA yavuye mu mu rugo kwa Madamu Ingabire aho na we yabaga agiye kugura ama-unités ya Telefone, kugeza ubu yaburiwe irengero.

Na Bernard Ntaganda ’yasatswe’

Me Bernard Ntaganda, umukuru w’ishyaka PS-Imberakuri igice kitemewe na leta, yabwiye BBC ko na we yasatswe ku munsi w’ejo saa cyenda z’amanywa.

Ishyaka rye ryishyize hamwe na DALFA ya Madamu Ingabire, ndetse mu bihe bishize bagiye batangaza amatangazo bahuriyeho yuko bo babona ingamba za leta, batanga n’uburyo bumva bo ibintu byakorwa.


Bernard Ntaganda uyobora PS-Imberakuri (wa kabiri iburyo) na Victoire Ingabire (iburyo) uyobora Dalfa Umurinzi na bamwe mu bari kumwe nabo bagiye gusangira umwaka mushya n’abasenyewe bababaye kurusha abandi, mu kwezi kwa mbere babujijwe gukora iki gikorwa

Bwana Ntaganda yagize ati "Buriye urugo, amahirwe nagize nuko nari ndyamye...Nabanje kuvuza induru".

Avuga ko abagiye kumusaka bari mu modoka esheshatu za polisi, iza RIB n’iza gisirikare, bose hamwe barenga 20, bose bafite na za ’masotera’ (ibyombo).

Bwana Ntaganda ati "Ni ikintu cy’iterabwoba... no kwereka abaturage ngo uyu muntu nimumukurikira namwe bizagenda gutya".

Avuga kandi ko batwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, telefone, modem, n’amafaranga miliyoni n’imwe n’ibihumbi 78 yari afite mu nzu, mu buryo avuga ko ari ugushaka kumwicisha inzara kuko atemerewe kugira akazi akora mu gihugu.

Ati "Biteye isoni kuba abo mu nzego z’umutekano w’Abanyarwanda bamena urugo bakaza mu rugo rw’umuntu. Twabonye ko ari ibintu bimeze nk’ububandi".

Bwana Ntaganda avuga ko "yahungabanye" kubera ibyabaye ejo.

Avuga ko ibyaha by’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’igihugu bamubwiye ko ari gukorwaho iperereza abimenyereye kuko ari bimwe mu byo yafungiwe mu mwaka wa 2010 akaza gufungurwa mu 2014.


Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka DALFA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo