Ibihugu bikomeye mu nkundura yo kurwanira isoko rya Afurika

Nyuma y’aho Perezida w’Ubushinwa akubukiye muri Afurika murugendo rw’Akazi,ubu Theresa May, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, byitezwe ko atangaza ko Ubwongereza bufite umugambi wo kongera ishoramari ku mugane w’Afurika nyuma yo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Ni mu rugendo rwe rwa mbere agiriye kuri uyu mugabane kuva yaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu ijambo aza kuvuga uyu munsi, Madamu May araza kuvuga ko "nta soni" atewe no gutuma Ubwongereza nabwo bugira icyo bwungukira mu nkunga butanga.

Ni mugihe kandi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump akomeje gutumira abakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika ,hagamijwe kugirana amasezerano y’imikoranire yiganjemo ay’ubucuruzi.

Kuri ubu Perezida wa Kenya,Uhuru Kennyatta ari muri Amerika kubutumire bwa Trump ,nyuma yaho mubihe bitambutse yari yatumiye Perezida wa Nigeria Mohammadu Buhari, kandi Ibi bihugu bya Nigeria na Kenya nabyo biri mu byo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza azasura .

Uru rugendo - ruzatuma Madamu May ahura n’abaperezida bo muri ibyo bihugu byose bitatu - rufite intego yo gushimangira umubano mu by’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’Ubwongereza n’ibihugu by’Afurika biri gutera intambwe mu bukungu.

Ni mbere yuko Ubwongereza buva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi mu mwaka utaha wa 2019.

Byitezwe ko Madamu May avuga ko ashaka ko Ubwongereza buca kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bukaba igihugu cyo mu itsinda rya G7 rihuza ibihugu bicyize cyane ku isi kizaba gishora imari iri hejuru cyane kurusha ibindi muri Afurika mu mwaka wa 2022.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo