Ibihano bikakaye ku Banya-Kigali batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yashyizeho amabwiriza yerekeye uburyo bwo guhana abatubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ni amabwiriza areba umuntu wese utuye mu Mujyi wa Kigali, utanga serivisi iyo ariyo yose muri Kigali, ugana mu mujyi wa Kigali, inzego za leta, iz’abikorera n’abandi.

Muri aya mabwiriza harimo ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ndetse n’ibindi bihano bishobora kwiyongera ku ihazabu.

Nk’urugero: Umuntu afashwe atambaye agapfukamunwa cyangwa se Ukambaye nabi azajya acibwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu gihe cy’amasaha 24 akaganirizwa kugira ngo azamure imyumvire.

Kudasiga intera hagati yawe na mugenzi wawe ni uguhanishwa ihazabu y’ibihumbi icumi (10,000Rwf) no gushyirwa ahabugenewe mu masaha 24.

Kutemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ni uguhanishwa 25,000Rwf ugafungirwa ibikorwa by’ubucuruzi kugeza igihe ushyiriyeho iryo koranabuhanga.

Umujyi wa Kigali ukangurira buri wese kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kugira ngo atazagerwaho n’ibihano biteganyijwe muri aya mabwiriza.

Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora ibishoboka byose yisubize Se, Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda ameze neza aho ari muri Uganda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo