Ibigo bifasha abaturage kubona akazi ngo hari abatabizi

Mu Rwanda hari ibigo byashyizweho, bigamije gufasha mu gutanga amakuru ajyanye n’ahari akazi, no guhuza abakozi n’abakoresha ariko hari bamwe bavuga ko uretse kuba batazi aho ibyo bigo bikorera, bataranamenya imikorere yabyo.

Abaganiriye n’itangazamakuru ni abo mu karere ka Huye, aho bavuze ko nta makuru bafite ku mikorere y’ibyo bigo.

Umwe yagize ati:” Njyewe ibyo bigo ntabyo nzi pe! Icyaba kiza nuko byajya bimenyekanishwa kuko byafasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.”

Kuri iki kibazo umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ikigo cya Huye Employment Service Center UWINEZA Chantal, avuga ko n’ubwo iki kigo kimaze amezi agera kuri atandatu gitangiye gukora, abagana serivise batanga bakiri bacye.

Ati:”Abatugana baracyari bacye, birakwiye ko habaho ubukangurambaga hirya no hino mu mirenge ku girango abantu bamenye bene ibi bigo.”

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko mu mwaka wa 2018, abashomeri bageraga ku 571,660 ni ukuvuga abangana na 15.1% bari mu kigero cyo gukora.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo