Ibifi binini bikurikiranwa nk’abandi-Dr Nteziryayo Faustin

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga Dr Nteziryayo Faustin avuga ko ubucamanza bugomba gutanga umusanzu wabwo mu guhashya abanyereza ibya rubanda, yaboneyeho kuvuga ko Dosiye z’abitwa abakomeye cyangwa ’IBIFI BININI’ nkuko bikunze kuvuga na bamwe, zikurikiranwa nk’izindi.

Ibi Dr Nteziryayo yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 ubwo yatangizaga inama y’Abakuru b’inkiko, yavuze ko dosiye z’abakomeye zikurikiranwa ku rwego rugenwa n’amategeko, avuga ko abavuga ko zikurikiranwa biguru ntege babeshya.

Avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bukurikirana ibyaha bya ruswa nini ku biswe IBIFI binini ku rwego rumwe n’uko bukurikirana ibindi byaha.

Ati: “ Ibyo n’ukubeshya twe nk’abacamanza dosiye zose tuzikurikirana ku rwego rumwe…”

Yaburiye abayobozi bigabiza umutungo wa Leta, ababwira ko ubutabera buzajya bubaburanisha bahamwa n’ibyaha bagahanwa nk’abandi hakurikijwe amategeko.

Yemeza ko ntacyo u Rwanda rwageraho mu gihe imisoro abaturage batanga biyushye akuya cyangwa inguzanyo igihugu gifata iribwa n’abayobozi.

Kuri we igihugu nticyagera ku iterambere hadafashwe ingamba zihamye zo kurwanya ruswa n’abamunga ubukungu bwacyo.

Avuga ko buri rwego rw’ubutegetsi rugomba kugira uruhare mu guhashya abanyereza umutungo w’igihugu.

Ati: “ Twe dufata ruswa nk’icyago gikomeye. Ruswa no kunyerea umutungo wa Lera bigomba guhanwa by’intangarugero.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryaho Faustin yasabye abacamanza b’i Rusizi gukomeza gukorana ubwitange muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo zabo hirindwa ko bakwandura cyangwa bakanduzanya COVID-19.

Yabasabye gukomeza gufasha abafungiye muri za Kasho za Police kugira ngo babone ubutabera kugira ngo batazahatinda bikaba byatuma banduzanya.

Iyi nama kandi yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype ryafashije ba Perezida b’inkiko bari mu turere dutandukanye batashoboye kuza i Kigali.


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo ngo Dosiye z’ibifi binini zikurikiranwa nk’izindi


Abacamanza bateze amatwi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi birinze COVID-19


N’abo mu Ntara babikurikiye ku ikoranabuhanga rya Skype

RIB n’Ubushinjacyaha baritana ba mwana kuri Dosiye ya Dr Isaac Munyakazi n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo