Ibiciro by’ingendo ntibyahindutse, Leta izishyura igiciro gisigaye-RURA

Benshi mu banyarwanda batekerezaga ko kuba Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara, n’ibiciro bihita bihinduka ariko Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwabamaze impungenge rubasubiza ko ibiciro by’ingendo bitahindutse ngo ahubwo Leta izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaministiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, hemejwe ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Nyuma y’iri tangazo,Abanyarwanda benshi bahise bagira impungenge ko ibiciro by’ingendo bigiye kongera kuzamuka nkuko byagenze mu minsi ishize bikarikoroza ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo Leta yicaranye n’abatwara abagenzi bakabigabanya.

Anthonny Kulamba ukuriye ishami ry’ubwikorezi mu Urwego ngenzuramikorere [RURA],yabwiye RBA ko nubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagabanyirijwe abagenzi zitwara (50%), ibiciro by’ ingendo byo ntibiza guhinduka nkuko benshi babikekaga.

Mu butumwa RURA yanyujije ku rubuga rw’ayo rwa Twitter, yagize iti “Hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14/12/2020, RURA iributsa Abaturarwanda bose ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ZIGOMBA gutwara gusa 50% by’umubare w’abantu zemerewe gutwara kandi hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

"Ibiciro by’ingendo ntibyahindutse. Leta izunganira abaturage yishyura igiciro gisigaye.”

Kuwa 20 Ukwakira 2020 nibwo RURA yavuze ko ibiciro by’ingendo byari byatangaje Ku wa 14 Ukwakira 2020 byahagaritswe kuko bitari binogeye rubanda.

Ku wa 14 Ukwakira 2020 nibwo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ingendo byagabanyijwe, mu ntara biva kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Ubwo ibiciro byamaraga gutangazwa, byagabanutse ku rwego ruringaniye ugereranyije n’ibyari byashyiriweho ibihe bya COVID-19 kuko imodoka zatwaraga abagenzi 50%, ariko ntibyamanuka mu buryo bwari bwitezwe, nyuma y’uko imodoka zemerewe gutwara abagenzi 100%. Hari na bimwe mu bice ibiciro byiyongereye, bijya hejuru y’amafaranga yashyizweho kubera COVID-19.

Ibi biciro bishya muri rusange ntibyakiriwe neza n’abantu batandukanye, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko biri hejuru cyane, bijyanye n’ibihe badahagaze neza mu bukungu kubera icyorezo cya COVID-19.

Nyuma y’ubusabe bw’abaturage, ibi biciro byavuye ku mafaranga 25,9 ku kilometero kimwe bigera kuri 21 mu ngendo zerekeza hirya no hino mu Ntara z’igihugu mu gihe mu mujyi wa Kigali umugenzi yasabwe kwishyura amafaranga 22 ku kilometero kimwe, mu gihe mbere byari amafaranga 28,9 ku kilometero kimwe.

Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, wasimbuye uwari umazeho imyaka itandatu nyuma y’uko iki kigo kimaze iminsi kinengwa n’abaturage ku bwo kutanyurwa na serivisi kibaha.

RURA yayoborwaga na Lt Col Patrick Nyirishema guhera muri Nyakanga 2014, yari imaze iminsi itavugwaho rumwe ndetse abaturage bijujutira bimwe mu byemezo bifatwa n’iki kigo birimo kuzamura ibiciro by’ingendo ndetse n’ibigo by’itumanaho byiba abaturage.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaministiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, harimo abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Imikorere y’iki kigo gifite inshingano zo kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, yakunze kutavugwaho rumwe nk’aho mu Ukwakira uyu mwaka, abaturage by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ukwinubira izamurwa ry’ibiciro by’ingendo.

Icyo gihe hadutse igisa n’imyigaragambyo kuri Twitter aho abayikoresha bifashishije Hashtag ya #RURA4Transportfairness, bagarafaza ko ibiciro byashyizweho na RURA bitanyuze mu mucyo ndetse birimo guhonyora uburenganzira bw’umuturage cyangwa uhabwa serivisi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, icyo gihe yavuze ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n’abashoramari.

Ati “Zimwe mu nyungu zikomeye z’ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z’abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.”

“Nyuma y’ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.”

Iki kibazo cyaje gukemurwa na Minisitiri w’Intebe,Dr Ngirente Edouard wahise ategeka ko ibiciro bigabanywa bigasubizwa uko byahoze mbere y’icyorezo cya COVID19.


Lt Col Patrick Nyirishema yasimbujwe ku buyobozi bwa RURA, benshi bavuga ko bishingiye ku mikorere mibi y’iki kigo iheruka gutuma rubanda bakora igisa nk’imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiyongera kw’ibiciro by’ingendo

UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo