Ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara byazamutse

Nyuma yuko Leta y’u Rwanda ikomoreye bimwe mu bikorwa birimo n’ingendo zo mu Ntara n’Umujyi wa Kigali (ntawujya mu yindi ntara), Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya bigaragara ko byazamutse cyane ugereranyije n’ibyari bisanzweho mbere yuko ingendo zihagarikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Ibi biciro bishya RURA yatangaje biratangira gukurikizwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 ubwo ibinyabiziga biraba bisubiye mu muhanda nyuma y’iminsi isaga 40 biparitse.

Mu kiganiro umuyobozi wa RURA, Col Patrick Nyirishema, yagiriye kuri RBA, yavuze ko izo ngendo nubwo zifunguwe zizakorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri nko; kwambara agapfukamunwa kuri buri muntu, guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi ndetse n’andi atandukanye.

Avuga ko nk’ibwiriza ryo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, ryatumye habaho kugabanyamo Kabiri umubare w’abantu bisi itwara kugira ngo iryo bwiriza ryubahirizwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Ati "Nk’aya mabisi yo muri Kigali afite aho abantu bahagarara,ubundi iriya bisi igenewe abantu 70 ariko izajya itwara abantu 32. Mfashe nka Coaster ubundi zitwara abantu 30,zizajya zitwara abantu 15″".

Akomeza avuga ko kugira ngo izo modoka zikore, hari amafaranga aba yakoreshejwe bashyirimo lisanse kandi abazitwara bagasabwa gushyiramo abantu bakeya hafi 50% y’abantu bari basanzwe bajyamo, byabaye ngombwa ko ibiciro bisubirwamo.

Ati "Umubare w’abantu bagenda mu modoka twawugabanyijemo Kabiri nk’uko byakabaye bimeze, ariko twazamuyeho 47% ku giciro cyari gihari muri ibi bihe tudashobora kubemerera gushyiramo abantu benshi nk’uko bisanzwe”.

Yavuze ko ubwo icyorezo kizaba kimaze kurangira,abantu badasabwa gushyiramo intera hagati yabo bicara mu modoka nk’uko byari bimeze mu bihe bya mbere, ibiciro bizongera bigasubira nk’uko nabyo byahoze mbere.

Ibi ni ibiciro byo mu Mujyi wa Kigali:

RURA kandi yanashyizeho ibiciro ishya by’ingendo mu ntara:

RURA kandi yanatangaje igiciro gishya cy’ibikomoka kuri Peteroli biteye ku buryo bukurikira:

Tubibutse ko abatwara abantu mu buryo rusange cyangwa abatwara imodoka zabo bwite bemerewe gukora ingendo hagati y’uturere ariko batemerewe kurenga intara ngo bajye mu yindi nkuko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yabisobanuye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose, yafashe ingamba zitandukanye zirimo gufungura imirimo imwe n’imwe.

Iyi nama yanzuye ko gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe gukora hagati mu Ntara kandi abatwara za bisi bagomba kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye udupfukamunwa.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ingendo mu turere no mu ntara zemewe ariko udasohoka muri Kigali cyangwa ngo uve mu ntara ujye mu yindi.

Ati “Muri Kigali niho icyorezo cyagaragaye cyane ni naho habanje Guma mu Rugo y’ibanze kugira ngo dushobore kugikumira…Ushobora kuva i Huye ukaza i Muhanga, waba ukoresheje imodoka yawe, waba ukoresheje imodoka rusange, ibyo biremewe, ariko kuva mu ntara ujya mu yindi ntabwo byemewe”.

Yakomeje agira ati “Ushobora kuva i Nyamirambo ukajya i Kanombe n’ahandi, nubwo byemewe ntabwo ari ngombwa ko abantu bose biroha mu muhanda n’izo modoka, kandi ikindi gikomeye ni uko hazubahirizwa amabwiriza abigenga kugira ngo na kwa kutegerana gushoboke.”

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, nibwo Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwagiranye inama n’abakuriye kompanyi z’imodoka zitwara abagenzi bemeranya ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi ubwo ingendo z’imodoka zitwara abagenzi ziraba zisubukuwe, hazagabanywa umubare w’abagenzi imodoka imwe yatwaraga mu rwego rwo kwirinda ko abantu bakwegerana bakanduzanya Coronavirus.

Mu byamaze kwemezwa harimo ko imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 izaba itwara abatarenze 35.

Imodoka isanzwe itwara abantu 29 izasigara itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 izatwara abantu icyenda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jean baptiste tuyizere Kuya 15-10-2020

Andika Igitekerezo Hanno

nitwa jean. Baptist wimuhanga turabashimiye byumwihariko uburyo ubuyobozi bukomeza kutuba hafi

gusa nukubishyira mubikorwa kugirango hatazagira uduca murihumye ashaka inyungu Zikirenga murakoze

B Kuya 3-05-2020

Tuvugishirize rura, buriya kugena ibiciro bagashyira ibiceri by a 1,2,3,...., mu mugi nta kibazo. Ariko mu ntara rwose, ntabwo agence zigarurira abantu ariya mafaranga. Njye ntuye rutsiro, bimbaho kenshi irubengera , I ksrongi,...na 20 frw hari ubwo batayaguha. Bya byiza mu biceri, bskoresheje 50,100