Ibibazo bya Politike ntibyatubuza gukora umwuga wacu ntidukora Politike

Ibibazo bya Politiki n’umutekano muke mu karere ntibyakoma mu nkokora umwuga w’abavoka nk’uko bitangazwa na Me Kavaruganda umuyobozi wa Bar mu Rwanda ndetse n’ Umurundi Me Salvator Kiyuku uhanyako hakiri imbogamizi.

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu nama yahuje abagize Ihururo ry’Urugaga rw’Abavoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo abo mu Gitega na Bujumbura mu Burundi n’abo mu Rwanda.
Reba hano video y’ukuntu byari bimeze

Ku rundi ruhande ariko abavoka bo bavuga ko umwuga wabo ari ndengamipaka ku buryo bumva ibi bibazo bishingiye kuri politiki bidashobora kuwubangamira.

Iyi nama yabereye i Kigali mu gihe iri huriro ryizihiza isabukuru y’umwaka ribayeho. Yabaye kandi mu gihe ibihugu byo mu karere byugarijwe n’ibibazo birimo umutekano muke, politiki n’imigenderane hagati y’abaturage idahagaze neza.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abavoka bo muri ibi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Me Abel Ntumba, yavuze ko n’ubwo mu karere hari ibibazo bya politiki n’iby’umutekano; bidakuraho ko abavoka nta mupaka bagira.

Ati “Abavoka ni mpuzamahanga, ntabwo babujijwe kurenga imbibi z’ibihugu byabo, baharanira inyungu z’abaturage bose b’Isi, niyo mpamvu amakimbirane yo mu Karere atabangamira abavoka.”

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, yavuze ko ibibazo bya politiki n’umutekano muke bidashobora gukoma mu nkokora abakora uyu mwuga kuko batagendera kuri politiki ari nayo mpamvu baba bahuriye hamwe ngo bige ku bibazo byabo bwite.

JPEG - 160.9 kb
Abavoka bitabiriye inama yabereye i Kigali

Ati “Ibi nibyo tuba dushaka kwerekana ko abavoka ntabwo bagendera kuri politiki, murabona ko hano hari abavoka barenga 200 bavuye mu Burundi, Congo n’u Rwanda hari n’abandi bavuye muri Ituri na Tanganyika baje kureba uko u Rwanda rukora bishimiye kureba uko abavoka bacu bakorana.”

“Ibi birerekana ko abaturage bashobora kubana neza ahubwo ko bishobotse nk’abavoka hari icyo dushobora gufasha inzego z’ubuyobozi mu mategeko baba badusaba kugenderaho.”

Kugira ngo umwavoka wo mu Rwanda abe yajya kunganira umukiliya we uri kuburana muri RDC cyangwa mu Burundi bimusaba kunyura mu rugaga rw’Abavoka b’icyo gihugu kikabanza kumuha uburenganzira.

Abitabiriye iyi nama bavuze ko hakwiye kurebwa uburyo bwo korohereza abavoka bakajya bakora umwuga wabo nta mbogamizi zindi nk’uko bikorwa hirya no hino ku Isi.

Umurundi Me Salvator Kiyuku yagize ati “Turashaka uburyo twakumvikana tukagira ibyangombwa bitwemerera gukorera mu Rwanda cyangwa muri RDC nta mananiza. Ariko haracyari kubanza kumenya niba amashuri ari amwe n’ibindi.”

Yakomeje agira ati “Nk’ubu Umunyarwanda aje kuburanira i Burundi abanza gusaba ibyangombwa umuyobozi w’Urugaga, Minisiteri y’Ubutabera […] Turimo gushaka uko ayo mananiza yose yavaho.”

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rurimo abagera ku 1200.
Rutangaza ko mu kwezi abagera kuri batanu bo mu bindi bihugu basaba kuza kuburanira abakiliya babo mu Rwanda.

Ihuriro ry’Abavoka bo mu Karere k’Ibiyaga bigari ryashinzwe mu 2018, hagamijwe gushyiraho uburyo bw’imikoranire mu karere. Kuri ubu ribarizwamo abavoka basaga 2500.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo