Ibibazo bitandukanye mu mashuri yongeye gufungura imiryango mu Rwanda

Agapfukamunwa, gukaraba intoki no kwirinda kwegerana ni ibishya biri ku mashuri yongeye gufungura imiryango mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020 nyuma y’amezi umunani afunze kubera icyorezo cya COVID-19, bimwe mu bibazo biri kwibonekeza ni nk’imibare myinshi y’abanyeshuri, abarimu bakeya, kubura amafaranga y’ishuri kuri bamwe mu babyeyi n’ibindi.

Amashuri yafunguwe mu byiciro, mu mashuri yisumbuye hariga abo mu wa Gatatu n’uwa Gatandatu naho mu mashuri abanza hatangiye abo mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Amabwiriza ariho ni uko abanyeshuri batagomba kurenga 23 mu ishuri, ariko hamwe ntibishoboka kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, BBC ivuga ko hari n’aho bakubye Kabiri uwo mubare.

Iri tangira ry’amashuri riri kurangwa no kwitwararika isuku n’agapfukamunwa, n’impungenge z’ababyeyi zo kubasha kwishyura amashuri.

Covid-19 yagize ingaruka ku mibereho y’ababyeyi bohereje abana ku ishuri uyu munsi. I Kamembe, umujyi wiganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bibakomereye kurushaho.

Mukagasana Esperance yabwiye BBC ati "Nakorega i Bukavu none umupaka urafunze kuva mu kwa Gatatu, ubu kohereza abana ku ishuri bisa n’ibidashoboka kuri njye."

Hejuru y’amafaranga y’ishuri asanzwe, ibigo bimwe byigenga ubu birategeka buri munyeshuri kugura ku ishuri udupfukamunwa tune dusa n’impuzankano zabo.


Muri iri shuri ryigenga umwana umwe ari ku ntebe ye, bicaye mu ishuri bambaye udupfukamunwa

Nzabamwita Vianney, uyobora ishuri ribanza ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro, avuga ko uko Covid yazahaje amashuri yigenga ari na ko yazahaje ababyeyi bayareremo.

Avuga ko ababyeyi benshi bagerageje kwishyura amafaranga y’ishuri, ariko n’"utabishoboye na we aratwegera akatubwira uko ashoboye kuko tuzi ko na bo bahuye n’ibibazo".

Agapfukamunwa, imwe mu ntwaro mu kwirinda Covid-19, kukabara amasaha menshi mu ishuri ni imwe mu mpungenge y’ababyeyi n’abarezi ku buzima bw’abana, kuri bamwe bisa n’ibidashoboka.

Mu mabwiriza ya leta, byavuzwe ko hari aho bizaba ngombwa ko abanyeshuri biga mu by’iciro, bamwe bakiga mu gitondo abandi n’imugoroba, kandi ko amasaha isomo ryafataga na yo ashobora kugabanuka.

23 mu ishuri, hari aho bidashoboka

Kuri Remera Catholique i Kigali ishuri rya leta ridahenze hasanzwe higa abanyeshuri benshi, ubusanzwe bagira abanyeshuri bashobora kurenga 60 mu cyumba cy’ishuri.

Mujawamriya Odette urikuriye ati "[gutangira] muri rusange byagenze neza, abana binjiraga bakabapima umuriro, bagakaraba [mu ntoki] bakajya mu ishuri.

"Mu ishuri hagomba kwicara abana 23, ariko kubera ubwinshi bw’abana n’ubuke bw’abalimu twashyize abana babiri ku ntebe bicaye bahanye intera, mu ishuri harimo abana 46."


Aha ishuri ririmo abanyeshuri 46, bavuga ko bisa n’ibitazashoboka kwicaza abana bose gutya imyaka yose niba yatangiye

Ibi byatumye hano bongera umubare w’amashuri ku myaka yabaye itangiye ubu, ariko avuga ko kwicara gutya bisa n’aho bitazashoboka igihe abo mu myaka yose bazaba bongeye gutangira.

Kugeza ubu imibare y’abatangazwa banduye Covid mu Rwanda yaragabanutse, mu minsi irindwi ishize hamaze gutangazwa abantu 72 bayanduye n’umwe yishe.

Abamaze gutangazwa bayanduye bose hamwe mu Rwanda ni 5,146, leta ivuga ko abagera ku 190 ari bo gusa basigaye bakiyirwaye.


Mu ishuri ryigenga rya St Joseph ku Kicukiro umunyeshuri arakaraba intoki mbere yo kwinjira mu ishuri

Ku munsi wo gutanga igihembo cyamwitiriwe, Ingabire Victoire Umuhoza yibukije abanyarwanda ko bafite intwaro anavuga impinduka zikenewe mu gihugu:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo