Ibaruwa ya Paji 11 Kizito yandikiye Victoire yarimo ibiki? Video

Umuhoza Ingabire Victoire, umunyapolitiki akanaba umuyobozi w’ishyaka rishya ritaremerwa mu Rwanda yise DALFA-UMURINZI (Development And Liberty For All), yahishuye ko Kizito Mihigo uheruka kwitaba Imana Polisi ikavuga ko yiyahuriye muri Kasho yayo y’i Remera, bamenyaniye muri Gereza aho ngo yamwandikiye ibaruwa ndende ya Paji 11 amwibwira birambuye.

Ibi Ingabire Victoire utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yabihishuriye mu kiganiro yagiranye n’UMUBAVU yavugiyemo byinshi bijyanye n’igihe n’uburyo yamenyanye na Kizito Mihigo n’ibindi.

Mu buryo yamenyanye na Kizito, Victoire yagize ati "Mu mwaka wa 2016 nafungiwe hamwe n’abandi badamu, ni bwo bwa mbere Kizito yanyoherereje ibaruwa, ibaruwa ndende y’amapaji 11, ndayibuka hari ku itariki ya 26 Mata 2016, ibaruwa ndende anyibwira byinshi cyane".

Nyuma y’iyi baruwa ndende Kizito yamwandikiye amwibwira, Victoire ngo we yamusubije mu ibaruwa ngufi, ati "Jye namusubije ibaruwa ngufiya".

Ibi n’ibindi byinshi byose ni muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye Victoire yahishuriyemo byinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo