Ibanga ku banyamakuru bahura na Perezida Kagame,Ibibazo ku Ngabo z’u Rwanda muri Mozambique

Dr.Christopher Kayumba, umwalimu wa kaminuza uheruka gushinga ishyaka rya politiki Rwandese, Platform for Democracy (RPD) , asanga iyo ufite itangazamakuru ricumbagira ridakora neza rikubwira ngo ibintu byose ni byiza ntabwo hubakwa umuco wo kuganira ushingiye ku kubaha ibitekerezo by’undi kandi ntabwo wagira Demokarasi mu gihe Itengazamakuru ridahereza buri muturage ijambo.

Atanga urugero uburyo Habyarimana yasingizwaga kuri Radio Rwanda bavuga ko ari Umubyeyi nyuma haje kuza itangazamakuru abantu batungurwa naryo aho ryamubazaga ndetse rinamusaba kuvaho .Kimwe mu bintu byatumye u Rwanda rugera kuri Jenoside ni uko Itangazamakuru ryituye ku baturage noneho bakabura uburyo baryitwaraho ati’’ Ibintu batari bamenyereye ,Babura uko byabyifatmo ,umuntu utamenyere micro iyo umutunze micro n’undi agatunga undi micro n’iki ,Babura ukuntu babyifatamo harashya’’

Ikindi Dr.Kayumba avuga ko abatumirwa kuri Radio Rwanda baba batoranyijwe ibi bigatuma abaturage batamenya ko ibitekerezo byabo byakubaka.Ati’’Na Yezu nitayikumenyekana iyo atavugwa ,iyo rero hari abo wigijeyo ntabwo umenya abahanga bari muri Sosiyete’’

Ngo iyo ufite Itengazamakuru ricumbagira biroroha gushyiraho ubuyobozi bushingiye ku bantu bake kuko aribo bagaruka cyane mu bitangazamakuru ariko Sosiyete ikaba ihahombera kuko na babahanga bayirimo batabona uko bagaragara ubuhanga bwabo.Itangazamakuru niryo rituma umuturage agira uburenganzira bwo gusakaza ibitekerezo bye bikagera ku bandi.

Agaruka ku banyamakuru avuga ko babuze agatege atanga urugero rw’uburyo habamagajwe bakabwirwa ko kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique arirwo ruzishyura mu gihe rukennye ndetse rukaba rufite ideni ry’amahanga ringana na 76,2% rukagira n’abakene benshi bityo akaba yibaza aho ruzakura ayo ruzishyura. Avuga ko abanyamakuru batinya kubaza uburyo igihugu kigira ingabo mu kindi akaba ari nacyo cyiyishyurira.

Aha avuga ko wenda umusirikare azakomeza agahembwa ariko kwimura ibikoresho bya gisirikare birahenze bityo ko kuba Itangazamakuru mu Rwanda ritabaza ibibazo nk’ibyo ahubwo bikorwa mu buryo bw’amanama aho batangaza ibyavuyemo aho kureba ngo iyo nama ishingiye kuki.

Aha yibaza uburyo umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda yavuze ko u Rwanda arirwo ruziyishyurira ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique hakabura umunyamakuru umubaza ati’’Ayo mafaranga azava he’’

Kayumba avuga ko hari abanyamakuru bashobora kubaza ibibazo nk’ibi ariko ntagatege mu buryo butatu:Icyambere ni ingaruka zo kubaza ibibazo uwo ubaza adashaka ko ubimubaza cyangwa se ntabisubizo afite aha atanga urugero rw’uburyo hatoranywa abanyamakuru bahura na Perezida Kagame aho ashimangira ko bareba abadashobora kubaza ibibazo bikakaye banga ko ubwo abaza abangamirwa.

Icyakabiri ni ingaruka zo kubaza ibibazo nk’ibi aho umukoresha ashobora guhita yirukana wa munyamakuru aha atanga urugero rw’ibiganiro bimwe na bimwe byagiye bikurwaho mu Rwanda ndetse n’abanyamakuru benshi bagahunga igihugu.

Ikindi gituma abanyamakuru batagira agatege ni inzara aho benshi babeshwaho n’agashahara gake aho ibinyamakuru byinshi byo kuri murandasi bidahemba ndetse n’amaradio menshi bityo ko umunyamakuru adashobora gukora inkuru ashonje.Ikindi ni uburyo abanyamakuru bafata abanyamakuru bagenzi babo , atanga urugero rw’abanyamakuru ba Iwacu TV aho bafunzwe bazira kuvuga ko ba Rusesabagina na Sankara bateye u Rwanda mu gihe ubu aribyo byaha bafungiwe.

DrKayumba ararikocoye isi ni gatebe gatoki||Iby’ingabo z’u Rwanda Mozambique Habyarimana ni umubyeyi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mamzi Kuya 25-08-2021

Hhhh nonese uranenga abanyamakuru ubwonyinye urumuroza mubi,siwowese wiyita proffessor ngo wize itangazmakuru Ingaruka nozonyinyi,watoje nabi,ubwonawe ntuzongere kwiyita umuhanga kuko warapfunyikiwe nawe urapfunyikira abandi,Amva kayumba we?rwose ibyo urimo ntibikubeyeye nabonye kandi burya Politics ntiyiganwa.ngo imbwa yiganye inka kunywa murugo irabozira.

Mamzi Kuya 25-08-2021

Hhhh nonese uranenga abanyamakuru ubwonyinye urumuroza mubi,siwowese wiyita proffessor ngo wize itangazmakuru Ingaruka nozonyinyi,watoje nabi,ubwonawe ntuzongere kwiyita umuhanga kuko warapfunyikiwe nawe urapfunyikira abandi,Amva kayumba we?rwose ibyo urimo ntibikubeyeye nabonye kandi burya Politics ntiyiganwa.ngo imbwa yiganye inka kunywa murugo irabozira.