ILPD yamuritse ’Rwanda Law Journal’ yitezweho byinshi-Video

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, Kaminuza ya ILPD (Instute of Legal Practice and Development) yamuritse inyandiko ikubiyemo ubushakashatsi ku bijyanye n’amategeko mu Rwanda yiswe ’Rwanda Law Journal’, inyandiko yitezweho kuzajya ifasha abiga amategeko n’abayifashisha nko mu nkiko, mu bigo bya Leta ndetse n’abikorera gukoreramo ubushakashatsi.

Iyi nyandiko ya mbere, yasohotse mu makopi 1000, yitezweho ko izajya yifashishwa mu manza kugira ngo hakorwe ubutabera buciye mu mucyo haba mu gihugu no hanze yacyo dore ko ari inyandiko yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Iyi nyandiko igaragaza ko mu mwaka wa 2019 havuguruwe amwe mu mategeko yashyizweho mu gihe cy’Ubukoloni. Iyi Kaminuza ikaba yavuze ko abanyeshuri bagiye kujya bayifashisha mu buryo bwo kuzamura urwego rwabo by’umwihariko mu bijyanye n’amategeko.

Muri iki gikorwa hatumiwemo abayobozi batandukanye by’umwihariko nka Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Businge Johnson ari na we wafunguye ku mugaragaro iyi nyandiko ikubiyemo ubushakashatsi bwakozwe n’abanyamategeko bazwi mu rwego rw’amategeko mu Rwanda.

Uko umuhango wose wo gufungura ku mugaragaro ’Rwanda Law Joural’ wagenze, urabisanga muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo