I Rubavu  habaye  icyo bise  ubugome bw’Indengakamere,Batatu  batabwa  muri yombi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe abantu batatu bakekwaho kuba bibye inka yahakaga bakayitema ubundi bakajugunya inyana bayifomojemo. Ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Uwitwa Le Temps kuri Twitter, yashyizeho ubutumwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, avuga ko abagome bagiriye nabi iwabo bagatemagura iriya nka.

Mu butumwa uwitwa Le Temps yashyize kuri Twitter, yagize ati “Biteye agahinda kubona hari abagifite ubugome ndengakamere nk’ubu !, ibi byabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge Rugerero mu Murara, inyuma y’Umurenge aho abagizi ba nabi batemaguye inka yacu ifite amezi bagata icyayo hasi.”

Ubu butumwa yabusangije izindi konti zo kuri Twitter zirimo iya Polisi y’u Rwanda ndetse n’iy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda, yagize iti “Muraho, Murakoze ku makuru muduhaye, tumaze gufata abantu batatu bacyekwaho kubigiramo uruhare ndetse n’iperereza rirakomeje.”

Bamwe mu bakoresha uru rubuga rwa Twitter, bagaragaje ko bababajwe na buriya bugome bise ubw’indengakamere.

Nk’uwitwa Mrs Be yagize ati “Jesus [Yezu/Yesu we]...baca umugani ngo amoko aragwira kabisa....nk’uyu wakoze ibi ubu ni interahamwe yamaze n’abantu...”





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Luc Kuya 4-06-2021

Psychologiquement bene ibi biba bifite igusobanuro! Umuntu nkuyu ukora ibi kunyamaswa aba yabuze uko agira nyirayo ! ! Attention hakoreshwe imbaraga mugakora iperereza and then ubutabera butangwe au nom du peuple .réparation nayo ningombwa kwishyura muburyo n.amafranga.