I Kigali hatengutse Inzu ingwira abafundi 4

Abantu bane bakoraga imirimo yo kubaka hafi y’umuturirwa wa Centenary House uherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, bagwiriwe n’ikibanza cyatengutse.

Ikibanza barimo gusiza cyaridutse kigwira abantu, gusa inzego z’umutekano zirimo Polisi y’Igihugu zahageze zihutira gushakisha imashini yaza igataburura abagwiriwe n’itaka kuko abakoresha amasuka n’ibitiyo batabishobora.

Ahagana saa cyenda n’igice nibwo bivugwa ko iki kibanza cyagwiriye abafundi n’abayede bane. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye gitenguka.

Umwe mu bashinzwe imirimo yo kubakisha ahari iki kibanza yabwiye IGIHE ko nta ngaruka byagira ku magorofa ya Centenary House kubera ko inkingi z’ayo mazu zubakiye kasi cyane.

Umuntu umwe wari wagwiriwe n’itaka yakuwemo ari muzima, gusa abandi batatu baracyarimo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MANZI john Kuya 17-10-2018

Twihanganishije imiryango yabagwiriwe nicyo cyibanza ariko birakwiye ko impuguke za Rwanda housing Authority zajya zibanza gupima ireme ry’ubutaka mbere yo gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Sixbert Kuya 17-10-2018

Nonese aho mutweretse ni kuri centenary?