Huye: Wa muhanda wari warahindutse indiri y’abambuzi n’abafata ibiyobyabwenge wacaniwe

Ni nyuma y’igihe abaturage bakoreshaga uyu muhanda unyura inyuma ya Stade ya Huye, hagati yayo n’amazu ya Kaminuza y’u Rwanda bagaragaza ko aya matara kuba atagicanwa nk’uko byahoze, byari byarahahinduye indiri y’abambuzi, n’abahafatira ibiyobyabwege byose biturutse ku icuraburindi ryo kuba hari mu kizima.

Uwitwa Silas ukora akazi ko gukanika imodoka ahitwa mu Rwabayanga, yari yavuze ko bahamburira.

Ati:” Muvandimwe rero. Njyewe nitahira nijoro ariko rwose nk’ejo bundi mperutse kuhanyura ngeze imbere n’umva umukobwa aratatse ngo bamutwaye telefoni na Laptop.” Akaba yari yakomeje asabako bafashwa ukongera ugacanirwa.

Kuri iki kibazo umuyobozi wa REG mu karere ka Huye Kayibanda Omar, yari yavuze ko bagiye kiganiraho n’ubuyobozi bw’akarere kuko ngo amatara yari ariho mu iyubakwa rya Stade yarebeshejwe muri Stade bikozwe n’akarere.

Yari yagize ati:”Murakoze kutumenyesha icyo kibazo, twabashije kuhasura nyuma yo kumva icyo kibazo, twasanze koko gihari, ubu tugiye kwegera ubuyobozi bw’akarere, noneho turebe uko twagikemura.”

JPEG - 100.6 kb
Kuba umuhanda ugiye gucanirwa byashimishije abawukoresha

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2019, amatara yari yararebeshejwe muri stade yahinduriwe icyerekezo, arebeshwa mu muhanda neza ku buryo azajya acanwa na REG.Ni ibintu byashimishije, abawukoresha kuko bavuze ko ngo ikibazo cy’amabandi yahabaga gikemutse.

Ikibazo cy’uyu muhanda udacanirwa, cyari giherutse kugarukwaho ku rubuga rwa twitter n’abantu batandukanye, bibaza amaherezo y’uyu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege, yari yasubije umuturage wari ubizamuye ko, abahatuye ari bo bakwiye kuhacana.

JPEG - 107.1 kb
Kuri twitter uyu muhanda udacanirwa wahoraga uteza impaka

Yari yagize ati:” Abahakorera bagiriwe inama yo gushyiraho amatara.” gusa umuturage nzwe amusubiza ubuyobozi butakura amatara ku muhanda, hanyuma busabe abaturage kuyashyiraho.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7, yo kuva mu mwaka wa 2017 izagera mu mwaka wa 2014 biteganyijwe ko abanyarwanda bise 100% bazaba baragezweho n’umuriro w’amashanyarazi.

Inkuru bijyanye

https://umubavu.com/amakuru/article/Inyuma-ya-Stade-Huye-icuraburindi-ryahahinduye-indiri-y-abambuzi-n-abafata-ibiyobyabwenge?var_mode=calcul

JPEG - 33.7 kb
Mugihe cya nijoro habaga ari mu icuraburindi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo