Huye: Umusaza wari uragiye inka ze 6 yishwe na zo zirabura

Umusaza witwa Ndabunguye Vincent w’imyaka 57 wari uragiye inka ze 6 yishwe n’abantu bataramenyekana n’izi nka ze ziburirwa irengero, ubu hakaba hari gukekwa ko zibwe.

Ibi byabereye mu Kagari ka Shori mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu, Nkubana Vianney yavuze ko aya makuru bayamenye saa sita z’ijoro bayahawe n’umuryango wa nyakwigendera.

Avuga ko aya makuru akimara kumenyekana inzego z’umutekano, abaturage n’irondo n’ubuyobozi bihutiye kugera mu gishanga cy’Akagera aho uyu musaza yari aragiye inka ze.

Ndabunguye yavuye mu rugo nimugoroba yahuye inka ze abo mu muryango we bategereza ko azicyura baraheba.

Umurambo we wabonetse mu gishanga cy’Akagera ufite ibikomere mu nda no mu maso.

Abaturage batuye hafi y’aho byabereye bavuga ko uyu musaza ashobora kuba yagambaniwe kugira ngo inka ze zibwe.

Gitifu Nkubana avuga ko ari ubwa mbere mu Murenge wa Gishamvu habaye ikibazo nk’iki.

Yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera, anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kujya birinda kujya ahantu hashobora kubashyira mu kaga.

Ati “Turabasaba ko ikibazo nikiba bajya bihutira kubimenyesha ubuyobozi, wenda birashoboka ko iyo tuza kuba twatangiye mu ma saa moya dushakisha tuba twamaze kugira ibyo tubona”.

Nyakwigendera Ndabunguye Vincent yasize umugore n’abana 6. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya CHUB ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.


Kuri iyi foto, aha ni kwa nyakwigendera Ndabunguye Vincent


Uyu muturage yerekanaga aho umurambo wa Ndabunguye bawusanze

Barafinda nta burenganzira tumufiteho, tuzagira ibintu tubure abantu, kwiyambura ubusa bimukozeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo