Huye: Umugizi wa nabi yatemye ibinyomoro 140 by’umuhinzi mworozi

Umuhinzi mworozi witwa Twagirumukiza Jean Marie Victoire uhinga ibinyomoro kuri hegitari 2 mu Murenge wa Mukura arasaba ubuyobozi kumufasha gukurikirana umugizi wa nabi uwamutemeye ibinyomoro 140 kuko ngo bitabaye ibyo byaba ari uguca intege abahinzi.

Twagirumukiza JEAN Marie Victoire, ahinga ibinyomoro kuri hegitari zisaga 2 mu Murenge wa Mukura ho mu karere ka huye, aravuga agahinda yatewe nuko umugizi wa nabi yadukiriye umurima we agatemagura ibinyomoro 140.

Akavuga ko ngo ubuyobozi bw’inzego zibanze zamutereranye ngo kuko ntacyo ubuyozi bw’umurenge bwamufashije mu gukurikirana ikibazo cye akavuga ko ngo ibi asanga ari ukumuca intege.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, maze ku murongo wa Telephone tuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange avuga ko iki kibazo bakimenye kandi kiri gukurikiranwa anasaba abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu Ugushyingo 2018, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ku ikubitiro abahinzi bitabiriye iyi gahund, ni abo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Kirehe, Gicumbi, Huye, Rulindo, Ngoma na Rwamagana.


Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo