Huye: Umugabo yateze kunywa amacupa 6 y’inzoga zimwica ageze ku rya 6

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Murenge wa Mukura wo mu Karere ka Huye yategewe kunywa amacupa 6 y’inzoga ageze ku rya Gatandatu riramunanira bigera ubwo aza gucika intege ajyanywe kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Urupfu rw’uyu mugabo utuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020.

Nyakwigendera bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 45, ngo ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo yategewe izi nzoga aho abaturage bavuze ko yazitegewe n’umwana muto ucuruza ubunyobwa.

Abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko uwo mwana ucuruza ubunyobwa yari yategeye uriya mugabo kunywa inzoga nyinshi z’urwarwa ariko ageze ku icupa rya Gatandatu riramunanira.

Bavuze ko yatangiye gucika intege abantu babibonye ko ashobora kuba atamerewe neza bahita bamujyana kwa mugana ari naho yashiriyemo umwuka.

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo