Huye: Umugabo ukurikiranyweho kwica umwana we ngo ‘yajabuye inyama’ umugore yari yaramuhunze

Umugabo w’imyaka 40 witwa Rucogoza Jean Damascene wo mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 12 amuhoye impamvu kugeza ubu zitavugwaho rumwe.

Ku wa 20 Nzeli 2020 nibwo inkuru y’iyicwa ry’uyu mwana yamenyekanye cyane ninabwo uyu mwana yashyinguwe.

Byabereye mu mudugudu wa Mucunda, Akagari ka Buhimba, Umurenge wa Rusatira. Mu byumweru bibiri bishize nibwo uyu mwana yakubiswe. Nyina wari warahukaniye mu murenge wa Kinazi yaje kumenya ko umwana yakubiswe arataha ajya kumufata amujyana kuri RIB no kwa muganga.

Inkoni uyu mwana yakubiswe zamubiriyemo uburwayi bikekwa ko aribwo bwamuhitanye nk’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira Kalisa Costantin yabitangariye Umubavu.
Ati “Njyewe ntabwo bigeze bangezaho ikirego ariko aho nk’umurenge tubimenyeye ko uyu mugabo yakubise umwana we twahise twihutira kumufata ubu afungiye kuri RIB Rusatira. Umwana byarangiye apfuye yashyinguwe ejo”

Rucogoza aturanye n’ababyeyi be (se na nyina) ndetse na mushiki we. Kalisa akomeza agira ati “Bavuga ngo yaba yaramuhoye ko atajya kuvoma, ubundi bakavuga iby’inkono ko yaba yarajabuye inyama n’ibintu tugomba gukurikirana”.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umubavu avuga ko uyu mwana wakubiswe na se bikamuviramo urupfu yaba yarahowe ko yakoze mu nkono y’inyama z’inkoko.

Iki kibazo cyarabaye hacaho iminsi uyu mwana arwariye mu rugo. Gitifu Kalisa asaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe kandi umuturage wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakirinda gukingira ikibaba umuntu ari ariwe wese.

Rucogoza n’umugore we bafitanye abana batatu, umugore yari yarahukanye ajyana abana bato asiga umukuru ari nawe wishwe na se. Umugore avuga ko Rucogoza yamuhozaga ku nkeke bituma amuhunga arahukana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo